umu amakuru- Polisi yatangiye guhiga umugore witwa Uwimana wagaragaye ahohotera umwana ndetse na Bebe Cool yashyizeho Miliyoni (Video) | Umusingi

Polisi yatangiye guhiga umugore witwa Uwimana wagaragaye ahohotera umwana ndetse na Bebe Cool yashyizeho Miliyoni (Video)

Please enter banners and links.

Hashize iminsi micye hagaragaye amashusho n’amafoto y’umugore witwa Uwimana Patience wahohoteraga umwana ku buryo butangaje ,Polisi ikaba yatangiye kumuhiga kugirango afatwe.

Umuhanzi muri Uganda witwa Bebe Cool nawe amaze kubona uburyo uyu mugore yahohoteraga umwana yahise ashyiraho Miliyoni ya Amashilingi ya Uganda ku muntu uzatanga amakuru aho uyu mugore aherereye kuko ubu yihishe nyuma yo kumenya ko ashakishwa na Polisi ya Uganda.

Nkuko umuvugizi wa Polisi witwa  Fred Enanga avuga ko  Uwimana Patience n’izina ry’Ikinyarwanda ariko akaba atuye ahitwa Kinoni-Kyangwe mu ggoombolola(Umurenge) ya Kyazanga TC mu Karere ka Lwengo Polisi ishami rya CID ikaba yatangiye kumushakisha kugirango ahanwe azira ibyo yakoreye umwana.

Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yavuze ko umwana wahohotewe yitwa Ssebandeke Alfred akaba afite imyaka 5.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko Uwimana Patience yari avuye muri gereza ya Kisoro aho yashinjwaga gushaka kwica umuntu.

3,520 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.