Yashatse kunywa umuti w’Imbeba kwiyahura nyuma yo kubyara umwana agapfa umugabo we akajya mu bandi bagore
— February 18, 2021
Please enter banners and links.
Ejo wari umunsi w’Abakundanye (Valentine’s day)bamwe ubabera umunsi wo kwibuka uko batandukanye n’abo bakundanaga abandi ukababera umunsi wo kwibuka ko aribwo bakundanye .
Hari umugore yatanze ubuhamya uko yari agiye kwiyahura anyoye umuti w’imbeba nyuma y’uko umugabo bakundanye ku munsi w’abakundanye yamuteye inda bakiri ku ishuri umugabo wamuteye inda amujyana iwabo umuryango w’umuhungu uramwakira baramwishimira.
Umugore agiye kubyara umwana arapfa umugabo ahita atangira kumwanga nkaho umugore ari we wari wishe umwana wabo bityo atangira kwiruka mu bandi bagore ndetse n’umuryango wamukundaga utangira kumubona nk’umuntu udafite icyo amaze.
Uyu mugore ntiyagombaga gusubira iwabo ahubwo yabonye isi imubanye ntoya ahitamo kwiyahura bityo atuma mushiki w’umugabo we kujya kumugurira umuti w’imbaba ku iduka ariko mbere yo gutumiza umuti w’imbeba yarabanje afata urupapuro n’ikaramu arandika asezera ku mugabo we ndetse n’umuryango we.
Bityo yatumije umuti w’imbeba ngo awunywe afata rwa rwandiko aruha wa mukobwa ngo azaruhe umugabo we maze umukobwa ahita arusoma yihishe inyuma y’inzu abona harimo amagambo asezera ahita yiruka arahuruza nyirabukwe niwe waje yiruka asanga afashe ikirahure yashyizemo wa muti bamuguriye yawuvanze n’amazi agiye kunywa ahita akubita urushyi ikirahuri cy’amazi kigwa hasi kirameneka.
Uyu muntu wanditse ibi aba mu gihugu cya Uganda ariko kuki umwana apfa umugabo agatangira gufata nabi umugore abandi bakareka abagore bakajya mu bandi bagore nkaho umugore aba ari we wishe umwana?.
Wowe wumva aribyo ko uyu mugore icyemezo yari yafashe cyo kwiyahura aricyo nyuma y’uko umusore wamuteye inda biga ku ishuri akamujyana iwabo ariko nyuma yo kubyara umwana agapfa avuka ariwo?kuko yatekerezaga ubuzima bwe aho bugana kuko atashoboraga gusubira iwabo.
Kwiyagura n’icyemezo kigayitse ibaze iyo yiyahura icyo gihe kandi ubu aba I Burayi ameze neza yabonye undi mugabo w’Umuzungu umukunda cyane ariko ibi bikwiye kuba isomo kubakundana kuko umunsi w’abakundanye usigira benshi ibikomere kuko benshi kuri uwo munsi barashwana.
Hari abadatanga impano (gift)kikaba ikibazo bigatuma bashwana abandi bagaca inyuma abo bakundana bakabafata abandi kudasohokana uwo bakundana bikaba ikibazo ugasanga ibibazo ari byinshi wowe umunsi w’abakundanye uwufata ute cyangwa uwumva ute?.
Noella
2,322 total views, 3 views today
Leave a reply