Polisi y’u Rwanda yatashye inyubako mu Ntara y’Amajyepfo ifite agaciro ka Miliyoni 680
— July 22, 2016
Please enter banners and links.

Polisi y’u Rwanda ejo Kuwa 21 Nyakanga 2016 yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro cyayo mu Ntara y’Amajyepfo, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 680 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,Sheik Musa Fazil Harerimana niwe wayoboye uwo muhango.
Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K Gasana, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari n’abandi bayobozi.

Uhereye ibumoso Guverineri Munyentwari na Ministiri Musa Fazi na IGP Gasana inyuma n’abandi ba polisi
Iyi nyubako y’amagorofa abiri yubatswe mu mezi 12 ku buso bwa 6727 m2 n’ibyumba 37.
Ifite ibyumba bibiri by’inama, ,ibyumba bibiri bifungirwamo byujuje ibyangombwa, icyumba kiganiririzwamo abahungabanye cyangwa abahohotewe, ikagira n’aho bahagarika imodoka hanini n’ubusitani.
Izaba irimo kandi icyicaro cya Polisi mu karere ka Huye, na sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.
Avuga kuri uyu muhango wabereye mu karere ka Huye, Minisitiri Harerimana yavuze ko iyi nzu yubatswe bijyanye na gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwiyubaka.
Minisitiri Harerimana yagize ati:”Iyi nyubako ni imwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umurongo watanzwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri Polisi y’u Rwanda mu kuyiha ubushobozi. Turashimira abafatanyabikorwa bose mu iyubakwa kw’iyi nzu, kandi ni muri ubwo bufatanye tuzagera no ku bindi byinshi.”

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’uRwanda ACP Twahirwa
Polisi y’u Rwanda ikaba kandi irimo gusoza izindi nyubako eshatu z’ibyicari byayo I Musanze mu Majyaruguru, Rubavu Iburengerazuba na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Guverineri Munyentwari yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mikoranire yayo n’abafatanyabikorwa aho yagize ati:” Iki gikorwa kije gisanga iterambere ry’imikoranire ya Polisi n’abaturage nabyo byazamuye umutekano w’abaturage.”
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwiteza imbere mu bikorwaremezo.
ACP Twahirwa yagize ati:”Kugeza ubu, icyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, icya Polisi y’Umujyi wa Kigali I Remera byararangiye kandi izindi nyubako eshatu z’ibyicaro bya Polisi mu ntara bizarangira vuba. Icyiciro kizakurikiraho ni icyo kubaka sitasiyo za Polisi.”
Source :RNP
2,903 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply