Pasiporo imwe y’ibihugu by’Afurika itangiwe mu Rwanda bwa mbere
— July 17, 2016
Please enter banners and links.

Perezida Idris Deby wa Chad unayoboye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, niwe washyikirijwe bwa mbere pasiporo yari itegerejwe igihe kinini, izaba ihuriweho n’ibihugu byose kuri uyu mugabane w’Afurika.
Iyi pasiporo kandi yashyikirijwe Perezida Paul Kagame nk’Umukuru w’igihugu cyakiriye iyi nama ya 27 ari nayo imurikiwemo iyi pasiporo Nyafurika.
Perezida Deby yayakiranye ibyishimo, abanza kuyisoma nyuma yo kuyibumbura akayereka imbaga y’abakuru b’ibihugu n’abadipolomate bari bateranyiye muri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame nawe yayakiriye amwenyura, nk’umushinga ibihugu byaharaniye igihe kinini ariko ukaba ushobotse kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016, ukaba witezweho kuba intambwe ikomeye iteza imbere urujya n’uruza rw’abantu kuri uyu mugabane.
Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yabwiye abakuru b’ibihugu ko basabwe n’inzego zinyuranye ko nabo bayihabwa, ariko bikazakurikiza amabwiriza ibihugu bigenderaho mu gutanga pasiporo.

Ati “Navuga ko twasabwe cyane ko zagenerwa abandi baminisitiri, abayobozi no ku bandi banyafurika bifuza ako gaciro ko gutunga pasiporo Nyafurika. Turasaba ko mu gihe tuzitangaje uyu munsi, twemeranye n’ibihugu gutanga pasiporo ku baturage babyo nk’uko bisanzwe bimera mu bihugu byabo, igihe bizaba bibyiteguye neza.”
Dr Dlamini Zuma yavuze ko mu minsi ibiri ishize itsinda ribishinzwe ryakusanyije amakuru y’abandi bakuru b’ibihugu, ku buryo pasiporo zabo bahita bazishyikirizwa, kimwe na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ndetse na ba ambasaderi b’ibihugu muri AU.
Perezida Deby yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu cyerekezo cya Afurika, akaba atewe ishema no kuba ari mu bagiye kuyikoresha ku ikubitiro.
Urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi ni imwe mu ntego z’imena zishyizwe imbere n’uyu mugabane mu cyerekezo cy’imyaka 50 iri imbere, gahunda izwi nka Agenda 2063.
Koroshya ingendo niyo nzira yoroshye, izi pasiporo zigafatwa nk’inkingi mwikorezi izatuma hakemurwa icyo kibazo kimaze imyaka ibihumbi.
Umwe mu baturage wabajijwe n’Ikinyamakuru Umusingi witwa Kanamugire ku bijyanye n’uko yumva iyi Pasiporo izamarira Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Afurika yagize ati “iki n’ikimenyetso ko na Leta z’unzu ubumwe za Afurika zigiye gutangira kuko niba habonetse Pasiporo izahabwa abatuarge bose bagashobora kujya guhaha mu gihugu yumva ashaka cyangwa akajya gucururiza aho ashaka iyo ni intambwe ikomeye cyane turashimira Perezida Kagame wateguye iyi nama kubera mu Rwanda n’abagenzi be bose bafatanije kwemeza iki cyemezo cya Pasiporo y’Afurika”.
Abandi hirya no hino mu gihugu muri za taxi aho bagendaga wasangaga baganira bavuga ko kuba iyi Pasiporo itangiwe mu Rwanda ari amateka ku gihugu cy’uRwanda .
Gatera Stanley
2,811 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply