umu amakuru- Paul Rusesabagina yitabye urukiko aburana ku byaha 13 akekwaho,Hari abakeneye kumenya ticket y’indege n’amashusho yo kukibuga aho yuriye indege imuzana mu Rwanda (Amafoto) | Umusingi

Paul Rusesabagina yitabye urukiko aburana ku byaha 13 akekwaho,Hari abakeneye kumenya ticket y’indege n’amashusho yo kukibuga aho yuriye indege imuzana mu Rwanda (Amafoto)

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 Saa tatu n’iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho.

Hari abandi bantu harimo n’umuryango we bandika bashaka kumenya amakuru y’ifatwa rye kugirango bamenye niba atarashimuswe bityo bakaba bashaka kureba amashusho (Vidio)ku kibuga yurira indege niba atari yafashwe ndetse bakanareba ticket y’indege aho yagombaga kujya niba yanditseho Kigali kuko byavuzwe ko ashobora kuba yarizanye mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 66 yazanywe n’imodoka ya RIB itwara abafungwa, yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye. Mu rukiko, abantu bitabiriye iburanisha, bose babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ndetse kugira ngo wemererwe kwinjira ni uko werekanaga icyemezo gishimangira ko nta bwandu ufite.

Umucamanza yavuze ko aregwa ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba, gusa ubwo Rusesabagina yabazwaga niba abyemera, yanze kugira icyo avuga kuri buri cyaha ahubwo abwira umucamanza ko yabisubijeho kimwe ku kindi ubwo yabazwaga mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

Yavuze ko yicuza ibikorwa byakozwe na FLN byo kwica abaturage mu turere twa Nyaruguru ndetse ko yabisabiye imbabazi abagizweho ingaruka nabyo n’igihugu muri rusange.

Umushinjacyaha yavuze ko hari abana 82 babajijwe, ubuhamya bwabo bugaragaza ko bashimuswe bakajyanwa mu mirimo ya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda nandi mpuzamahanga.

Rusesabagina Paul aburana ifunga n’ifungura ryagateganyo

Paul Rusesabagina yicaye mu Rukiko

Umushinjacyaha

Yavuze ko hari inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abantu icyenda bishwe n’ibitero by’iterabwoba bya FLN mu Mirenge ya Nyabimata na Cyitabi, kandi bose ngo bitabye Imana bazize ingaruka z’ibitero bagabweho.

Umushinjacyaha yavuze ko hari inyandiko zitandukanye u Rwanda rwahawe na Polisi y’u Bubiligi zigaragaza amafaranga yagiye yoherezwa na Rusesabagina, ngo ni inyandiko Polisi yasabye Western Union.

Ngo hari amafaranga yoherejwe muri Madagascar na Comores yabaga yohererejwe Nsabimana Callixte n’andi yoherezwaga muri RDC ku barwanyi b’umutwe wa FLN.

Ku mpamvu zikomeye zituma Rusesabagina afungwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwavuze kuri buri cyaha muri 13 uyu mugabo akekwaho:

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo: Umushinjacyaha yashingiye ku itangazo rya FLN rivuga ko ari umutwe washinzwe na MRDC ryakozwe n’uwari umuvugizi wayo, Nsabimana Callixte.

Havuzwe ku mashusho ya Rusesebagina n’amajwi ye na Twagiramungu, avuga ku ishingwa rya FLN, ku mpapuro ebyiri zakuwe muri mudasobwa ya Rusesabagina mu isaka ryakozwe na Polisi y’u Bubiligi mu rugo rwe mu 2019.

Indi mpamvu ubushinjacyaha bushingiraho, ni inyandiko mvugo zirimo iz’umusirikare wa FLN witwa Col Nizeyimana Marc wagaragaje uburyo FLN yashinzwe, iya Sankara wagaragaje uburyo FLN yashinzwe ndetse n’inyandiko mvugo ya Paul Rusesabagina wemeje ko yagiye mu mutwe wa FLN ariko ko ngo atawuremye.

Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bumusabira gufungwa by’agateganyo bishingiye ku biganiro yagiranye na Wilson Irategeka ku wa 19 Gicurasi 2019, aho Irategeka agaya Rusesabagina ko ashaka gucamo ibice ingabo [bitaga abahinzi] ngo akoresheje amafaranga.

Ngo ibyo byari byatewe n’uko Rusesabagina yari yoherereje Gen Sinayobye Bernabe amadolari ibihumbi bitatu.

Hari kandi ngo amafaranga umugore wa Rusesabagina yohereje muri Comoros umuntu ama-euro 1000, icyo gihe ngo bari bayoherereje Sankara.

Umushinjacyaha yavuze ko basabira Rusesabagina gufungwa by’agateganyo kubera ibyo akekwaho. Yavuze ko ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho byatangiye mu 2009 ubwo Rusesagina wari ukuriye ishyaka ryitwa PDR Ihumure, yegereye Lt Col Habiyaremye Noel wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert.

Uyu ngo yari umusirikare mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, amusaba ko bakwihuza akamwiyungaho ari kumwe n’abarwanyi avanye muri FDLR. Ngo nyuma yaho Rusesabagina yakomeje kuvugana n’uwo musirikare, nyuma Habiyaremye aza kujya i Burundi hanyuma Rusesabagina akajya amwoherereza amafaranga. Ayo mafaranga ngo yari ayo gushinga umutwe wa gisirikare wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ngo kubera imikoranire myiza yari hagati y’u Rwanda n’u Burundi icyo gihe, Habiyaremye ngo yarafashwe yoherezwa mu Rwanda, aza no kuvuga ku mikoranire ye na Rusesabagina.

Nyuma Rusesabagina yaje gukorana na Gen Wilson Irategeka washinze CNRD Ubwiyunge. Ngo baje gushinga umutwe wa FLN, nyuma haje kuzamo irindi shyaka ryitwa RRM rya Nsabimana Callixte wiyise Sankara.

Baje kongeramo irindi shyaka ryitwa Rwanda Rwiza rya Faustin Twagiramungu. Ngo kugira ngo bishyire hamwe, ni uko bari bahuriye ku mugambi umwe wo gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ngo uwo mugambi bagombaga kuwugeraho bakoresheje intwari, ari nayo mpamvu bashinze FLN. MRCD yari ihuriro rigizwe n’amashyaka ane, hanyuma FLN ikaba umutwe wayo wa gisirikare.

Urukiko rumaze gusesengura inzitizi zatanzwe, rwavuze ko kuba Rusesabagina yarafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga, rusanga ari ahantu hari mu ifasi y’urukiko, bityo ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rwe mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rutegeka ko iburanisha rigomba guhita rikomeza.

Urukiko rugiye gutangaza umwanzuro warwo ku nzitizi zagaragajwe n’abunganizi ba Rusesabagina. Ababuranyi bombi bamaze kugaruka mu cyumba kiri kuberamo iburanisha, hategerejwe inteko iburanisha.

 

Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
Gutera inkunga iterabwoba
Iterabwoba ku nyungu za politiki
Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
Kuba mu mutwe w’iterabwoba
Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

 

 

840 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.