Bamwe mu baganga bakoze umunsi mukuru mu mago yabo wo kwishimira iyirukanwa rya Binagwaho
— July 15, 2016
Please enter banners and links.

Hirya no hino mu gihugu nyuma yo kumva inkuru ivuga ko uwahoze ari Minisitiri w’ubuzima Dr.Agnes Binagwaho yirukanywe ku kazi batangiye kubyina ndetse bamwe bakora ibirori mu mago yabo.
Bamwe bavuga ko Dr.Agnes Binagwaho atitwaraga nk’umuyobozi ndetse bakibaza uburyo yajyaga avura abantu mbere yo guhabwa kuba Minisitiri w’ubuzima kuko ngo avuga nabi agatukana ndetse agasuzugura bikaba byaratumye bamwibazaho uburya yavuraga.
Ikinyamakuru mu minsi yashize cyanditse inkuru ivuga ko Dr.Sezibera nyuma yo kurangiza akazi yakoraga nk’umunyamabanga mukuru wa EAC ko ashobora gusimbura Dr.Binagwaho nyuma y’uko Minisiteri yayoboraga yari imaze kugaragaramo ibibazo byinshi .
Dr.Binagwaho yasimbuye Dr.Sezibera abantu benshi ntibyabashimisha kubera ko babonaga Dr.Sezibera aho yari amaze kugeza iyo Minisiteri hari hashimishije bahangayikishwa ni uko Dr.Binagwaho ashobora kudakomereza aho Sezibera yarayigejeje kandi impungenge z’abantu bavugaga byaje kuba ukuri.

Dr.Agnes Binagwaho
Muri Minisiteri y’Ubuzima nyuma ya Dr.Sezibera nibwo hatangiye kuvugwa imirire mibi ,havugwa malaria ,havugwa imibu myinshi ,havugwa indwara zitandukanye ndetse havugwa ikibazo cy’inzitiramubu zaguzwe zitujuje ubuziranenge n’ibindi byinshi byavuzwe kugeza ubwo n’udukingirizo tubuze.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa washimishijwe n’iyi nkuru yo kwirukana Dr.Agnes Binagwaho ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima yagize ati “ibaze kugera aho abatera nkunga baduhaga udukingirizo mu Ntara none ubu bukaba bwarabuze?ubu se SIDA ntigiye kwiyongera kubera imikorere ye mibi?uzajyaho azahere kuri iki kibazo udukingirizo tugere ahantu hose kuko butabonetse cyaba ari ikibazo gikomeye”.
Undi mu baganga nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Imana burya irumva kubona Binagwaho yirukanywe ,njye byanshimishije cyane ku buryo nahamagaye inshuti zanjye iwanjye mu rugo mbagurira icyo kunywa mu rwego rwo kwishimira icyemezo cyo kwirukana Dr.Binagwaho kuko yari yaratuzengereje atubwira nabi ,ku buryo hari igihe abwira umuganga nabi ukagirango arabwira umwana we”.
Yakomeje avuga ati umuyobozi n’umuntu uba utandukanye n’abandi ,agira ibimuranga nk’umuntu w’intangarugero ariko iyo utangiye kujya utuka abakozi ukababwira nabi icyo gihe akazi karangirika bamwe mu bakozi bagasezera bakajya gushaka akandi kazi nkuko bamwe mu baganga mwabyumvaga ko barimo gusezera bajya gukora ahandi.
Ikindi kuri Dr.Binagwaho yakomeje kunengwa ni uko yari yaranze kuvuga Ikinyarwanda kandi amaze imyaka myinshi mu Rwanda.
Uwitwa Manaseh ni umuturage muri Kigali yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ati ariko buriya ni uko Dr.Binagwaho atazi ikinyarwanda cyangwa ni uko adashaka kukivuga?ko hari Abagande n’Abakongomani baza nyuma y’imyaka 2 cyangwa itatu baba bavuga Ikinyarwanda we cyamunanije iki?mbona ari uko atagikunda kuko iyo ukunda ikintu ugerageza uburyo ukimenya cyangwa ukibona nagende rwose yirataga”.
Hari nandi makuru tugicukumbura avugwa ko yaba yarazize inkuru y’ibitaro bya Kibagabaga aho ku munsi wo kwibohora kimwe mu bitangazamakuru cyatambukije inkuru y’ibibazo abaturage bafite bakoresha ibyo bitaro hanyuma Perezida Kagame amubaza impamvu adakemura ibibazo bya Kibagabaga aho gukemura ibibazo atangira kujya kubaza uwatanze amakuru.
Iyi n’ingeso iri mu bayobozi benshi badashaka ko amanyanga yabo amenyekana ,umunyamakuru uyashyize hanze akenshi baramurwanya ndetse bakamuhimbira n’ibyaha ariko biranga bakamenyekana bashatse bakora akazi bahemberwa bareka kujya guhanga n’abaturage batanze amakuru cyangwa abanyamakuru baba batangaje amanyanga yabo.
Biravugwa ko imishinga myinshi yitaga ku buzima bw’abaturage yananizwaga na Dr.Binagwaho indi igafunga ku buryo ubu mu gihugu hari hasigaye mike kandi muri iyo mike imyinshi bikaba bivugwa ko ari iye.Undi wirukanywe abaturage bagakora umunsi mukuru ndetse bo bakayikorera mu tubari ni uwahoze ari Meya wa Gicumbi Nyangezi Bonane kubera nawe uburyo yigiraga indakoreka ndetse we agakubita n’abaturage.
Bamaze kumwirukana abaturage bagiye mutubari barabyina baranywa inzoga bati turamukize ndetse bashimira Perezida Kagame ukurikirana imikorere y’abayobozi b’inzego zibanze ukoze nabi akabihanirwa cyangwa akirukanwa.
Rwego Tony
3,078 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply