umu amakuru-  Impamvu zikomeye zituma uburaya bwiyongera ku mupaka wa Rusizi na Bukavu | Umusingi

rusizib1  Impamvu zikomeye zituma uburaya bwiyongera ku mupaka wa Rusizi na Bukavu

Please enter banners and links.

rusizib1

 

Kuwa 12 -13 Kamena 2016 Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA basuye umupaka wa Rusizi na Bukavu kurebera hamwe igituma SIDA yiyongera kuri uwo mupaka maze abakora uburaya bavuga impamvu nyinshi zikomeye zituma SIDA yiyongera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innocent Bahati yabwiye abanyamakuru ko nkuko babyiyemeje kurwanya SIDA mu Rwanda bagiye kwerekeza ku mupaka wa Rusizi na Bukavu kuko amakuru agaragaza ko kuri uwo mupaka SIDA yiyongera cyane aho kugabanuka ikaba ariyo mpamvu nk’abanyamakuru bashinzwe kurwanya SIDA bakwiye kujyayo bakaganira nabakora uburaya bakumva ibibazo bahura nabyo bituma SIDA yiyongera aho kugabanuka.

Abanyamakuru bakimara kugera Rusizi bagiranye ikiganiro n’abakora uburaya maze bavuga impamvu SIDA yiyongera ku mupaka wa Rusizi na Bukavu.

Zimwe mu mpamvu abakora uburaya I Rusizi bavuga ko Abakongomani bazana Amadorari menshi kandi badashaka gukoresha agakingirizo bityo abakora uburaya bakemera gutwara Amadorari bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ikaba imwe mu mpamvu ituma SIDA yiyongera I Rusizi.

abakora_uburaya_ngo_bahabwa_amadorari_menshi_n_abanyekongo_bigatuma_bishora_mu_mibonano_idakingiye

Abo ni bamwe mu bakora uburaya i Rusizi

Undi mu bakora uburaya I Rusizi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ikindi tubona gituma uburaya bwiyongera harimo ibiyobyabwenge bitandukanye dukoresha rimwe na rimwe iyo umugabo yagukunze akujyana mukabari akabanza kugusindisha mukava aho mwembi mwasinze mwagera mu rugo mukajya kuryama wend anta dukingirizo turi mu nzu y’uwo mugabo kandi wamwemereye kujyana nawe ndetse wagize kuburiri bwe ntiwakwanga ko mukora imibonano mpuzabitsina yakuguriye inzoga kandi ari buguhe n’amafaranga icyo gihe uremera mugakorera aho”.

Ibindi bituma uburaya bwiyongera cyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru harimo imiryango yirukana umukobwa watwaye inda yindaro akubura iyo yerekeza agahitamo kujya gukora uburaya kugirango abone ikimubeshaho.

Ikindi nanone bavuze harimo abakobwa baba bakiri bato bashukishwa amafaranga menshi bigatuma batibuka gukoresha agakingirizo ariko iki ahanini giterwa n’ubujiji kuko iyo umuntu yigishijwe neza arafata bikaba bivuze ko Minisiteri y’ubuzima n’ibigo bitandukanye byikorera n’ibya Leta bifite inshingano z’ubukangurambaga bitarakora akazi neza ku buryo buri muntu wese n’umwana aba akwiye kumenya ingaruka za SIDA n’uko yazirinda.

Abanyamakuru mu rwego rwo kwiga ikibazo neza cya SIDA I Rusizi nyuma yo kuganira n’abakora uburaya bagiye ku Karere ka Rusizi baganira n’umuyobozi mukuru w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Nsigaye Emmanuel byagaragaye ko nta makuru nyayo yari afite ku bijyanye na SIDA irimo kwiyongera mu Karere ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abanyamakuru bamubajije ingamba zihari zo kurwanya SIDA mu Karere ka Rusizi yavuze ko ari ugukora ubukangurambaga no kubigisha kugana ibigo by’imari nka BDF na SACCO zikabafasha kubaguriza bagakora bakiteza imbere.

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko hari ibigo byafasha abakora uburaya kwiteza imbere bakava mu buraya bamwe mu ndaya bavuga ko bagerageza kwihangira imirimo ariko DASSO zikabafata zigatwara ibyo baba bacuruza bigatuma basubira mu buraya.

Hafi ya bose bakora uburaya I Rusizi usanga bafite abana kandi bakemera ko uburaya ari akazi kabi cyane kagayitse ndetse bagasaba Leta kubafasha ikabashakira ibyo bakora bakabuvamo dore ko hari abavuze ko babukoze ari ukubera ibibazo bari bafite ariko babukora bafite intego bizigamira barubaka ndetse babona igishoro ubu bakaba bacuruza babeshejeho imiiryango yabo.

Gatera Stanley

2,940 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.