Urayeneza Gérard uhagarariye ibitaro bya Gitwe n’abandi bantu 7 batawe muri yombi
— June 15, 2020
Please enter banners and links.

Uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’amategeko, Urayeneza Gérard, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yatawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 afatiwe mu Mujyi wa Kigali, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.
Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari imibiri yagaragaye muri icyo kigo cy’ibitaro bigaragara ko yaba yarahishiriye amakuru ntavuge ko ihari.
Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, avuga ko ibyaha akurikiranweho bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko akekwaho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Ati “Haracyakusanywa ibimenyetso hakorwa n’iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”
Urayeneza yafatanywe n’abandi bantu barindwi bakekwaho icyaha gifitanye isano n’icyo akurikiranweho.
Atawe muri yombi nyuma y’iminsi ine mu bitaro bya Gitwe ayoboye hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywa mu cyobo gihari.
Kugeze kuri iki Cyumweru muri icyo cyobo hari hamaze kubonekamo imibiri 10 ndetse ibikorwa byo gushakishamo indi birakomeje.
Hari amakuru yamenye avuga ko Urayeneza akekwaho no kuba yaragiye atanga ruswa kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo badatanga amakuru ko ahubatswe Ibitaro bya Gitwe hari imibiri y’Abatutsi yahajugunywe.
Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bagiye bagaragaza ko hari ababo biciwe mu bice by’ahubatse Ibitaro bya Gitwe kandi imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko yashakishwa.
Ku itariki 10 Kamena nabwo hongeye gutangwa amakuru avuga ko muri ibyo bitaro hajugunywemo imibiri.
Ayo makuru avuga ko hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse i Gitagata, Nyanza, Gikongoro na Kibuye.
3,477 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply