Umupangayi yatwikiwe mu nzu nyuma yo kutishyura ubukode bw’ukwezi kwa 5
— June 9, 2020
Please enter banners and links.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda mu Karere (District)ka Masaka mu gace kitwa Ssenyange A Village, Nyendo-Ssenyange Division muri Masaka Municipality avuga ko umugabo wahoze ari umusirikare yatwitse inzu ye yarimo umupangayi utaramwishyura ukwezi kwa 5.
Umupangayi watwikiwe mu nzu yitwa Amos Ssubi,w’imyaka 23 akaba ubu ari mu bitaro bya Masaka Regional Referral Hospital aho ari kuvurwa ibikomere yatewe n’umuriro.
Kuri uyu munsi tariki 9 Kamena 2020 nibwo Polisi muri Masaka yatangaje ko irimo gukora iperereza ku kibazo cya nyiri inzu (LandLord) watwitse inzu kandi irimo umupangayi.
Umupangayi warokotse guhira mu nzu yatangarije ibinyamakuru byo muri Uganda nka monitor.co.ug ko nyiri inzu yahoraga amubwira ko natamwishyura ikirarane cy’ukwezi kwa 5 azamutwikira mu nzu.

Amos Ssubi ari mu bitaro
Amos Ssubi yagize ati « Nyiri inzu namubwiye ko ukwezi kwa 5 ntakoze akazi kubera gahunda ya guma mu rugo (lockdown) no kubera COVID-19 ko nzamwishyura buhoro buhoro nkuko Leta yabitangaje maze arambwira ngo iyi nzu ntabwo ari iya Perezida Museveni Museveni kandi ayo mabwiriza ye twe banyiri amazu ntabwo atureba kuko inzu n’izacu ».
Mbere y’uko Amas atwikirwa mu nzu yabanje kujya kumenyesha ubuyobozi amagambo nyiri inzu yamubwiraga ko azamutwikira mu nzu ariko ubuyobozi ntacyo bwakoze kugeza ubwo umugambi wa nyiri inzu awushyize mu bikorwa ariko Imana ikinga ukubuko Amaso umuriro ntiwamwica.
Amos yakomeje agira ati « Nagiye kumva ndyamye numva umuriro mwinshi mu nzu ndebye mbona inzu yose yafashwe mpitamo gushakisha uko nsohoka gukiza amagara yanjye nibwo nakomerekaga amaboko yombi ndetse n’ibirenge no kumunwa ».
Muhungu John-Kampala
3,351 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply