umu amakuru- Breaking News: Umwe mu basore 2 banize umugore wa Mobile Money i Remera, yararashwe arapfa | Umusingi

Breaking News: Umwe mu basore 2 banize umugore wa Mobile Money i Remera, yararashwe arapfa

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare, abasore babiri banize umugore ucuruza Me2U na Mobile Money i Remera muri Kigali, umwe yeretswe abanyamakuru undi yararashwe nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda.

Ku mashusho yafashwe na CCTV Camera ku cyumweru n’ubu mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, agaragaza abasore babiri, umwe muremure w’inzobe, n’undi w’igihagararo kiringaniye batera intambwe ndende basatira uriya mugore wabahungaga.

Barakomeza bakagera muri coridor bagasa n’abamukubira hagati yabo, umwe akamusimbukira agatangira kumuniga, undi akamwambura ibyo afite harimo amafaranga n’isakoshi ari na ko amukubita ibipfunsi mu nda.

Iyi video yababaje benshi, bifuzaga ko habaho gukurikirana aba basore bagafatwa kandi bagahanwa.

Ibihano basabirwa biba biremereye cyane harimo no ku icwa.Hirya no hino mu gihugu abashoboye kubona ariya mashusho bemezaga ko bariya basore ari abagome babi cyane bitewe n’ibyo bakoreye uriya mugore.

Irumva Elias akaba ariwe warashwe arapfa nkuko Polisi yabitangaje ku rubuga rwayo rwa twitter naho uwafashwe n’uwitwa Irakoze Emmanuel.

 

932 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.