Kansiime uzwiho gusetsa abantu agiye kugaruka I Kigali afatanije na Arthur mu gitaramo gikomeye
— July 7, 2016
Please enter banners and links.

Kansiime Anne ukomoka mu gihugu cya Uganda uzwiho gusetsa abantu cyane ndetse ukunzwe cyane hano mu Rwanda agiye kugaruka gukorera igitaramo mu Rwanda afatanije na mugenzi we Nkusi Arthur ukomoka hano mu Rwanda.
Aba bahanzi bahanga ibisetsa abantu bombi n’abahanga cyane ku buryo aho bataramiye abantu baba bifuza ko ikirori kitarangira kubera uburyo bazi gusetsa abantu.
Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel Kuwa 24 Kamena 2016 kwinjira bikaba byagabanijwe cyane bishyirwa ku mafaranga ibihumbi icumi buri muntu (10.000Rfw)naho abashaka kwicarana ari 6 ku meza imwe bazajya bishyura ibihumbi Magana abiri .

Alex Muyoboke ubategurira ibitaramo byiza
Muyoboke Alex niwe utegura ibitaramo bitandukanye birimo iby’abahanzi batandukanye ndetse n’ibyo gusetsa abantu bigezweho kuko abantu bakunda ibibasetsa akaba yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko intego y’iki gitaramo ari ukuzamura umuhanzi Arthur Nkusi kugirango agree ku rwego rukomeye.
Muyoboke unayobora itsinda ry’abakobwa ba bahanzi bitwa Charly na Nina nabo bazaririmba muri iki gitaramo akaba yagize ati “Arthur Nkusi asigaye atumirwa hirya no hino muri Africa ariko abantu ntibaramenya impano afite bityo tukaba dushaka ko abantu bayimenya bityo tukaba tubasaba ko bazaza ari benshi muri iki gitaramo bakirebera.”

Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kubaza Muyoboke icyo abazitabira iki gitaramo bazungukiramo maze avuga ko buri wese uzaza azataha yumva yishimye ndetse yumva ko amafaranga ye yatanze yamugiriye akamaro cyane kuko Kansiime azabashimisha ibyo ntawabishidikanyaho ndetse na Nkusi Arthur azabashimisha.

Charly na Nina bazabashimisha mu gitaramo
Abantu bumva Icyongereza bazataha bishimye na bumva Ikinyarwanda bazataha bishimye ari nacyo tugamije cyane ko abantu mu ndimi zose bazumva neza Comedy ndetse bakishima cyane.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Arthur Nkusi ku murongo wa Telephone ye igendanwa icyo yumva azagaragariza abazitabira iki gitaramo n’uburyo ashaka kwagura impano ye dore ko amaze kubigaragaza ko ayifite ariko ntibyakunda.

DJ Pius azaba ahari
Abandi bazabataramira harimo DJ Pius na Uncle Austin.
Noella
3,034 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply