umu amakuru- Itohoza :Hatahuwe uburyo Abayobozi ba ADEPR batekinitse bakagura ikibanza cya Miliyoni 80 ku Gisozi n’uburyo basesagura umutungo ,ni nde wabahaye abasekirite babarinda?. | Umusingi

Itohoza :Hatahuwe uburyo Abayobozi ba ADEPR batekinitse bakagura ikibanza cya Miliyoni 80 ku Gisozi n’uburyo basesagura umutungo ,ni nde wabahaye abasekirite babarinda?.

Please enter banners and links.

Nkuko mumaze kubimenya ko Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru acukumbuye cyane cyane aba agaragaza akarengane n’abavugwaho gutekinika amafaranga na za ruswa ndetse n’amakuru avugira rubanda rugufi ,ni muri urwo rwego uyu munsi Ikinyamakuru Umusingi cyatohoje amakuru yo muri ADEPR uburyo batekinitse bakagura ikibanza ku Gisozi Miliyoni 80.

Bamwe mu bayobozi bakomeye muri ADEPR tutaribuvuge amazina yabo nkuko babidusabye kandi byemewe mu mategeko ,igitangaje nibo baduhaye iyi dosiye (Raporo y’abagenzuzi)ivuga uburyo Abayobozi bakuru muri ADEPR batekinika ndetse bakiha ububasha bwo gukora ibyo bashatse bagamije gusesagura umutungo wa ADEPR.

Muri raporo y’igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo muri ADEPR ku kicaro gikuru (HQ)dufite kopi yayo ryitaye ku gihe cyo kuva tariki ya 1 Mutarama 2019 kugeza tariki ya 30 Nzeli 2019 niho havugwamo ikibanza cyaguzwe ku Gisozi Miliyoni Mirongo inani (80.000.000Rfw)ikibanza cyanditse kuri Mukamuganga Judith kiri haruguru ya Dove hotel ,abagenzuzi muri raporo bakoze ndetse bakayishyiriza ubuyobozi bwa ADEPR ntibuyishimire ndetse ubuyobozi bikaba bivugwa ko bwanze kugira icyo buyivugaho(Comments) kuko ubundi ibiba bidasobanutse muri raporo  baba bagomba kubagaragariza ibimenyetso iyo bibuze bigaragara ko haba harimo ikibazo cyane cyane ku byerekeye amafaranga.

Ku bijyanye n’ikibanza kivugwa cyaguzwe amafaranga menshi amakuru avugwa ko umuherwe witwa Janvier Birahagwa ariwe waguze icyo kibanza kuri Mukamuganga Judith ariko ADEPR ihita iza kukigura igirana amasezerano na Mukamuganga Judith kandi yari yarakigurishije Janvier Birahagwa ariko kubera ko Janvier yari atarakora mitasiyo na Mukamuganga Judith ,ADEPR niwe yakoranye nawe amasezerano kandi babizi ko ikibanza cyaguzwe na Janvier.

Abaduhaye amakuru bo muri ADEPR kandi babayobozi bifuza ko ibi bimenyekana mu nzego zishinzwe umutekano ndetse bifuza ko na Perezidansi ibimenya  iri tekinika rigahagarikwa hakiri kare ndetse byaba ngombwa abarikora bagakurikiranwa kuko umwe mu baduhaye aya makuru yagize ati “Turabona ibyo muri ADEPR biri gufata indi ntera tudatabaye kare bishobora kwangiza byinshi n’iyo mpamvu twifuza ko bijya mu itangazamakuru bikamenyekana hakagira igikorwa”.

Amakuru avugwa ko uwo Mukamuganga Judith ashobora kuba ari mushiki wa Janvier Birahagwa ariko kugirango Ikinyamakuru Umusingi kimenye amakuru y’ukuri twashatse kwibariza Janvier Birahagwa niba koko ibimuvugwaho ari ukuri tumuhamagaye kuri Telephone ye igendanwa ntibyadukundira ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi kuri Telephone ariko ntiyadusubiza.

Muri iyi raporo y’abagenzuzi muri ADEPR hanavugwamo ko abayobozi RL,RLS,SG,na DAEF barihirirwa Abasekirite 4 babararira aho batuye mu mago yabo abo basekirite bakaba ari aba EASCO ,bakaba bishyurwa na ADEPR kandi bigaragara ko nta nyandiko igaragara isinye ibahesha izo Avantage.

Ikinyamakuru Umusingi twashatse kumenya icyo Umuvugizi mukuru wa ADEPR avuga kuri ibi bashinjwa muri raporo dufite kopi yayo ariko nawe ntiyagira icyo adusubiza ndetse n’ubutumwa twamwoherereje dufite kuri Telephone kandi bwamugezeho ariko ntiyagira icyo adusubiza.

Nkuko bigaragara muri raporo ifite page 11 irimo ibibazo byinshi ndetse tukazakomeza kubagezaho bimwe mubyo aba Auditeurs bagaragaje birimo ibibazo bitandukanye ,iyi raporo ikaba yaragejejwe mu buyobozi bwa ADEPR tariki 27/12 209 ikaba yaramenyeshejwe ,Umuyobozi w’Inama y’ubuyobozi bwa ADEPR ,imenyeshwa Abagize biro ya ADEPR bose ndetse n’aba Commissaires aux Compte de L’ADEPR.

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Ephrem Karuranga

Rev.Gatemberezi Paul

Hari ibindi raporo yagiye ivugaho tuzabagezaho birimo imitungo nk’imodoka na Karashe(Crusher ivugwa ko yariwe cyera)n’ibindi ariko Abagenzuzi b’imbere muri ADEPR bavuga ko babangamirwa cyane na SG Gatemberezi Paul aho bavuga ko yakomeje kubabangamira cyane ndetse bakaba babona gukora audit bidashimisha ubuyobozi bityo bakaba basaba ko audit yajya ikorwa n’aba auditeurs baturutse hanze kandi isoko ntibarihabwe nabo baje gukorera igenzura.

Tuzabagezaho indi nkuru ku bindi bibazo bivugwa muri raporo ndetse n’ubuyobozi bw’ADEPR hari igihe bwaba bwaduhaye umwanya bakavuga ku bibavugwaho.

Gatera Stanley

3,444 total views, 3 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Zacharie January 1, 2020 at 10:03 pm

    Mujye mwandika ibintu kunagaragaze nibihamya. Hanyuma se iyo raporo ko mutayishizeho. Niba mwumvaga mugomba kuyigira ibanga ntibyaringombwa ko mwandika aya makuru kuko agaragara nkibihuha.

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.