umu amakuru- Nyir’Ikinyamakuru The greatlakesvoice akaba n’umunyamakuru Robert Mugabe yafunguwe agizwe umwere | Umusingi

Nyir’Ikinyamakuru The greatlakesvoice akaba n’umunyamakuru Robert Mugabe yafunguwe agizwe umwere

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2019 ,Umunyamakuru Mugabe Robert wari umaze iminsi afunzwe ashinjwa ibyaha byo gusambanya umwana n’undi bavukana we akamutera inda ndetse akamuha imiti yo kuyikuramo, yarekuwe nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yashinjwagag.

Uyu muyobozi w’ikinyamakuru The Greatlakes Voice yatawe muri yombi muri Nzeri 2018, ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku wa 8 Ukwakira 2018.

Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza, yongera gufungwa mu Ugushyingo 2018.

Nyuma y’urubanza rumaze umwaka urenga, Mugabe yarekuwe kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yaregwaga, kuko umwana yaregwaga gusambanya yaje kumushinjura.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, RCS, SSP Sengabo Hillary, yabwiye bimwwe mu binyamakuru  ko “Mugabe yarekuwe ahagana saa yine za mu gitondo, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama.”

Mugabe waburanye ahakana ibyaha byose, yareganwaga n’abaganga babiri bashinjwaga kumufasha kugerageza gukuramo inda, aribo Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.

Gusa nyuma y’isuzuma ryakozwe, urukiko rwahise rubemerera gukurikiranwa badafunzwe.

Umunyamakuru Mugabe Robert

 

1,290 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.