umu amakuru- Politike ya Museveni iratangaje ,irebere abamurwanyaga agiye gusubiza mu kazi harimo na Gen.Kale Kayihura | Umusingi

Politike ya Museveni iratangaje ,irebere abamurwanyaga agiye gusubiza mu kazi harimo na Gen.Kale Kayihura

Please enter banners and links.

Perezida Museveni hari abavuga ko ashaje atagishoboye politike abandi bakavuga ko afite ubunararibonye muri politike ndetse no kuba ariwe Perezida muri aka Karere umaze imyaka myinshi kubutegetsi kandi ari nawe uruta abandi mu myaka.

Mu mwaka wa 2021 mu gihugu cya Uganda hazaba amatora y’umukuru w’igihugu aho abantu benshi bavuga ko Museveni ashobora gutsindwa na Bobi Wine umumereye nabi kuko ashaka kumukura kubutegetsi.

Muri iyi minsi biravugwa ko ashaka gukora impinduka muri Guverinoma ye agashyiramo abandi bashya aho bivugwa ko abazajyamo bazamufasha gutsinda amatora ataha.

Mu bavugwa cyane bazahabwa umwanya harimo uwitwa Katiikiro Charles Peter Mayiga uyu bikaba bivugwa ko azagirwa Visi Perezida kugirango Abagande bibone muri Leta ya Museveni ari nayo mpamvu Depite Bobi Wine uturuka mu Bagande yari afite abantu benshi cyane bamushyigikiye babagande ariko n’ubwo kubera iizina rye nk’umuhanzi kandi no gutinyuka akavuga ibitagende hari nandi moko menshi amushyigikiye.

Museveni na Amama Mbabazi

Museveni na Charles Peter Mayiga

Undi uvugwa ukomeye ndetse wahoze akomeye ni Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe n’ubu bikaba bivugwa ko agiye gusubizwa uwo mwanya kandi uyu akaba yariyamamarije kuba Perezida mu matora aheruka ku buryo Museveni yari yaramurakariye nk’umuntu wari waramuhaye akazi keza ariko nyuma Mbabazi akaba yari afite Ishyaka ritavuga rumwe na Leta aho yari ahanganye na Museveni mu matora ariko agatsindwa ubu akaba ashaka kumugarura mu buyobozi kubera ko afite abantu benshi bamukunda ndetse bamwumva.

Undi uvugwa ku rutonde Perezida Museveni ashaka guha akazi harimo uwitwa Gen.Ssejusa uzwi nka Tinyefuza wari warahungiye mu Bwongereza avuga ko hari umugambi wo kwica Aba General ariko nyuma aragaruka Museveni aramufunga ubu akaba amaze igihe afungiwe iwe mu rugo ubu amakuru akaba avuga ko Museveni agiye kumuha akazi.

Amakuru aturuka mu nzego za Uganda avuga ko ibi byose Perezida Museveni abikora ashaka kugirango azatsinde amatora ataha ndetse no kugabanya abanzi be.

Uyu Gen Ssejusa bikaba bivugwa ko azagirwa Minisitiri n’ubwo tutaramenya Minisitiri azahabwa kimwe na mugenzi we witwa Gen Kale Kayuhura wahoze akomeye cyane ndetse aziko azasimbura Museveni akaba yari akuriye polisi ya Uganda ariko nyuma aza guhura n’ibibazo bikomeye arafungwa akurwa no kuri uwo mwanya ku buryo ubu nawe afungiye iwe mu rugo ,uyu bikaba bivugwa ko agiye guhabwa akazi muri Perezidansi nk’umuntu ushinzwe imibereho y’abakozi.

Muhungu John-Kampala

3,763 total views, 31 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.