umu amakuru- Eddy Kenzo yagiye gsura inzu ye yari yarasizemo uwahoze ari umugore we Rema uherutse kurongorwa n’undi mugabo asanga bimwe mu bintu bye yarabitwaye | Umusingi

Eddy Kenzo yagiye gsura inzu ye yari yarasizemo uwahoze ari umugore we Rema uherutse kurongorwa n’undi mugabo asanga bimwe mu bintu bye yarabitwaye

Please enter banners and links.

Umuhanzi Eddy Kenzo wo mu gihugu cya Uganda yasubiye murugo rwe I Seguku nyuma y’imyaka irenga ibiri yararusizemo uwahoze ari umugore we Rema Namakula uherutse kurongorwa na Dr.Hamza.

Kenzo akigera mu nzu ye yarebye niba ibintu bye niba umugore atarabitwaye ku mugabo bashakanye maze asanga TV yaguze Miliyoni magana atanu (500M)yarayitwaye.

Eddy Kenzo yavuze ko inzu ye agiye kuyigurisha kuko izahora imwibutsa ibihe yayibanagamo n’uwahoze ari umugore we Rema ubu warongowe n’undi mugabo.

Eddy Kenzo avuga ko ataba muri iyo nzu wenyine ndetse ko imwibutsa byinshi na Rema ahitamo kuyishyira ku isoko ,ubu ikaba igurishwa.

Kenzo ntiyavuze niba azajya gukurikirana Rema kumwaka TV ye avuga ko ihenze cyane yayiguze Miliyoni 500 cyangwa niba azayimurekera nkuko yari yaramurekeye urugo n’umwana bafitanye cyangwa azajya kuyimwaka.

1,309 total views, 13 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.