umu amakuru- Ufite Karasha ya ADEPR aratera ubwoba abayobozi ko nibamurega mu rukiko batazabona ayo kumwishyura ahubwo imitungo yabo izatezwa cyamunara bakanafungwa. | Umusingi

Ufite Karasha ya ADEPR aratera ubwoba abayobozi ko nibamurega mu rukiko batazabona ayo kumwishyura ahubwo imitungo yabo izatezwa cyamunara bakanafungwa.

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize  Ikinyamakuru Umusingi cyagiye I Nyamata muri Gashora kureba imashini isya amabuye bita Karasha (crasher)kubera ibibazo biyivugwaho harimo ko abayobozi ba ADEPR bishyurwa amafaranga yayo mu ibanga ntagere ku ushinzwe imari n’umutungo bya ADEPR.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya amakuru acukumbuye kuri icyo kibazo maze tubaza uwitwa Gatemberezi SG wa ADEPR kuko yashinjwaga kuba ari mu bishyuza ayo mafaranga arabihaka ndetse ati mwavugana n’umunyamategeko wacu kuko uwo rwiyemeza mirimo yararezwe ariko nanone ati mwabaza Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem .

Ikinyamakuru Umusingi cyagiye kureba Umuvugizi wa ADEPR Karuranga Ephrem mu biro bye maze avuga ko ayo makuru ko hari abayobozi bishyuza amafaranga ya Karasha ari ukubeshya ati “Rwiyemezamirimo twaramureze ubu ikibazo kiri mu nkiko”.

Abajijwe niba koko hashize amezi 9 iyo mashini itishyura yavuze ko aribyo ko rwiyemezamirimo ariyo yishyuzwa kandi buri kwezi iyo mashini yishyura Miliyoni 9.Bivuze ko rwiyemeza mirimo yishyuzwa Miliyoni 81 niba buri kwezi agomba kwishyura Miliyoni 9.

Shingiro Eraste ufite karasha

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse uwo rwiyemezamirimo witwa Shingiro Eraste maze tumubaza impamvu atishyura ADEPR kandi imashini ikora maze avuga ko imashini yapfuye yajya kugura ibyuma yamenyesha ADEPR amafaranga agiye kugura ibyuma bakamubwira ko ari menshi.

Ikinyamakuru Umusingi tujya aho iyo mashini ikorera mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera twahasanze abakozi be ndetse n’imodoka yari ije gupakira amabuye ndetse abakozi batubwira ko bamaze nk’umwaka n’igice bakora uretse ibyumweru 2 gusa generetor yamaze yarapfuye ariko ngo ubundi barakora rwose nta kibazo ndetse tukaba twarasanze n’amabuye imashini aba yaseye ahari.

Imodoka ipakira amabuye kandi ngo ntago imashini ikora

Imashini isya amabuye

Amabuye aseye

Imashini ibyo ikora

Rwiyemeza mirimo Shingiro Eraste tumubwiye ko ADEPR yavuze ko yatanze ikirego kubera ko atabishyura yagize ati “Icyambere cyonumvise ko amafaranga abayobozi bishyurwa mu ibanga icyocyo wapi ni ukubeshya ariko icyo kundega mu nkiko barashaka kwiteza ibibazo kuko ntago babona ibyo banyishyura kuko banteje ibihombo byose nzabibara ahubwo barashaka ko imitungo yabo itezwa cyamunara ndetse bagafungwa”.

Amakuru dufite ni uko uyu mugabo rwiyemezamirimo afite abandi bantu akorana nabo bakomeye ashobora kuba aribo yitwaza aziko bazamuvugira ariko ibyo abakunze kubikora ntibijya bibagwa amahoro ndetse hakaba hari amakuru ko uyu mugabo yigeze gufungwa azira igishanga cya Nyamata cyahingwagamo umuceri azira amanyanga mu mikrere n’izego.

Umunyamategeko wa ADEPR Me Cyprien Nsabimana yatangarije Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 17 Ugushyingo 2019 ko ikirego cyo kurega Shingiro Eraste cyamaze gutangwa bazaburana mu kwezi gutaha kwa 12 ariko avuga ko amatariki urubanza ruzaberaho atayibuka neza bimusaba kureba muri sisiteme.

Hari n’andi makuru tumaze kumenya ko hari abakozi akoresha ntabishyure ku buryo bamwe bahagaritse kuza gukora ngo bazagaruka yabanje kubishyura tukaba duteganya kujyayo kuganira nabo vuba ariko uwaduhaye amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa akaba yavuze ko Shingiro usanga akenshi ari kumwe n’abayobzi mu Karere ka Bugesera ku buryo yabagize inshuti ababeshya ko hari imishinga ikomeye yo guteza imbere abaturage akoresha batuye hafi yahoo afite imashini bityo abayobozi ntibite ku kibazo cy’abakozi atishyura.

Andi makuru ni uko ku itariki 9/11/2019 yishyuwe Miliyoni 15 z’amafaranga y’uRwanda n’ikigo cy’Abashinwa kitwa Hunan Road and Bridge Construction Group Company akaba yarabonye ayo mafaranga kubera imashini ya ADEPR ariko akaba adashaka kwishura kimwe mu bigaragaza ko abeshya ko imashini idakora kandi ikora ndetse akaba afite n’andi mafaranga ateganya kubona y’Abanyamerika aho aherutse kuva kudefanda umushinga we muri RDB .

Andi makuru y’abakozi tuzayabagezaho mu Nkuru itaha.

Gatera Stanley

2,702 total views, 11 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.