umu amakuru- Ingabo za DR Congo zikunze gusuzugurwa zafashe ibirindiro bya ADF zimanika idarapo ryazo | Umusingi

Ingabo za DR Congo zikunze gusuzugurwa zafashe ibirindiro bya ADF zimanika idarapo ryazo

Please enter banners and links.

Ingabo z’igihugu cya DR Congo ziunze gusugurwa ko zitazi kurwana zarashe inyeshyamba za  Allied Democratic Forces (ADF) zirwanya ubutegetsi bwa Uganda zihita zimanika idarapo ryazo.

Mu itangazo izi ngabo zahaye itangazamakuru ryavugaga ko zafashe Kididiwe, Masulukwede, Vemba, Kadou na P46 muri  Kivu y’Amajyaruguru hafi n’umupaka wa Ugandan.

Izi ngabo za DR Congo zirishimira kuba zafashe umugi wa Kididiwe kuko muri 2018 ku bufatanye bw’ingabo za  UN , MONUSCO ntacyo zagezeho kuko uyu mugi warabananiye ndetse kubera ibyishimo izi ngabo zikaba zahise zihamanika idatapo ry’igihugu .

Biravugwa ko habaye imirwano ikomeye cyane ku buryo hari ingabo za UN na MONUSCO zakomeretse cyane.

Uyu mugi wa Kididiwe niwo izi nyeshyamba za ADF bivugwa ko ariho zari zifite ibirindiro bikomeye ndetse ariho zavaga zitera ibice bitandukanye nka Beni nahandi bityo uyu mugi ukaba wafashwe n’ingabo za DR Congo.

Mu iri iki cyumweru gitangira ingabo za Congo zavuze ko zishe inyeshyamba 27 hapfa abasirikare ba Leta 7 .

Museveni asoza amahugurwa y’abasirikare barwanisha ibimodoka birwanishwa mu ntambara

Biravugwa ko aba ari abari ku myitozo ya gisirikare bagomba kwinjira muri Congo kurwanya ADF

Twababwira ko Uganda irimo kwitegura kujya muri Congo kurwanya izi nyeshyamba za ADF kandi u Rwanda narwo rukaba rugomba kujya guhiga imitwe y’inyeshyamba zihungabanya umutekano warwo nka FDLR ndetse na RNC ya Gen.Kuyumba Nyamwasa kandi n’igihugu cy’uBurundi kigomba kujyayo kurwanya inyeshyamba za Red tabara.

Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedimu cyumweru gishize yahuye na Perezida Museveni ndetse bemeranya ko bagomba gufatanya guhashya inyeshyamba muri Congo ndetse na Perezida w’uBufaransa nawe yemeye gushyigikira Congo mu kurwnaya inyeshyamba.

2,107 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.