umu amakuru- Abayobozi bamusabye kugura imitungo ye kugirango bahubake ibagiro yanze none imitungo ye igiye guteshwa agaciro kubera akagambane,akazira n’itangazamakuru. | Umusingi

Abayobozi bamusabye kugura imitungo ye kugirango bahubake ibagiro yanze none imitungo ye igiye guteshwa agaciro kubera akagambane,akazira n’itangazamakuru.

Please enter banners and links.

Umuturage utuye mu Murenge wa Kinazi Akarere ka Huye avuga ko arimo gukorerwa akarengane aho asaba ko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Businge na Minisitiri w’Ubutetsi bw’Igihugu ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ko bakwiye kumurenganura kubera akarengane arimo gukorerwa.

Kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019 nibwo Habarurema Camille  yageze aho Ikinyamakuru Umusingi gikorera avuye gufata umwanzuro w’ibaruwa yari yandikiye ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka aho yari yaracyandikiye akimenyesha ko yarenganye arenganyijwe n’umubitsi w’impapuromampo agendeye ku makuru y’ibihuha yumvise ndetse ntamugaragarize icyo yashingiyeho avuga ko imitungo atari iye.

Camille  yagize ati « Naragambaniwe kubera ko bansabye ko mbaguza ahantu hari inzu zanjye hafi n’umuhanda bashaka kuhashyira ibagiro ndabyanga nibwo batangiye kunteza ibibazo batangira kumpimbira ibyaha bitandukanye birimo guhimba kashe mpimbano no kunyereza imisoro y’Inkeragutabara tujya mu Nkiko ndabatsinda ariko n’ubu baracyangendaho bashaka kumpombya bansiragiza ariko nifuza ubutabera aba bantu bakandeka ».

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya abo bantu bamusabye imitungo ye kuyigura maze avuga ko ari uwahoze ari Gitifu(Umunyambanga nshingwabikorwa) w’Umurenge wa Kinazi Migabo Vital n’uwitwa Filipo wahoze ari konseye ndetse akaba na Perezida wa Njyanama mu Murenge wa Kinazi ubu akaba ari mu bavuga rikijyana aribyo yitwaza.

Camille Habarurema

Imwe mu mitungo ye bashaka gutesha agaciro

Amasezerano asinyweho na Noteri

Iyi mitungo yigeze kwamburwa uyu mugabo kumara umwaka wose aza kuyisubizwa n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’amafaranga abakodesha bishyuraga yose arayasubizwa akaba yibaza niba iyo mitungo itari iye kuki yayisubijwe ?.

Ese kuki Umubitsi W’impapurompamo z’ubutaka muri Nyanza avuga ko basuzumye ibimenyetso bagasanga iyo mitungo atari iye ariko ntibamugaragarize ibyo bashingiyeho muri iryo suzuma kuko bakabaye bamwandikira bati kubera twagusabye ibi n’ibi birabura ,abatangabuhamya bavuga gutya na gutyo n’ibindi bakabimugaragariza ariko nta nakimwe bamugaragarije.

Umwaka ushize uyu mubitsi w’impapurompamo ku rwego rw’Intara ufite ibiro mu Karere ka Nyanza yaje mu Murenge wa Kinazi muri icyo kibazo n’Ikinyamakuru Umusingi gifite umunyamakuru ukurikirana uko ikibazo gikemurwa ku buryo uyu muyobozi yasaga nk’uwabogamiye uruhande rumwe dore ko yabanje kugirana inama n’abayobozi b’Umurenge na Filipo mu cyumba bonyine nyuma bakaza kwa Camille  bagatangira kumuhata ibibazo yajya gusubuza uyu muyobozi ati « Ndagusaba kubaha inzego n’abayobozi ntubasuzugure ».

Nyuma y’ibyo bimaze kuba Habarurema Camille  abajijwe icyo avuga kubyari bibaye yagize ati « Ntiwabibonye ko byari ukuntera ubwoba ngo ntagira icyo mvuga kubera ko bafite umugambi ariko Inkiko zizandenganura cyangwa izindi nzego nazo zindenganure kuko ibyabye abantu babibonye ».

Umugabo uvugwa witwa Filipo yavuze mu ruhame ko yahaye Habarurema Camille iyo mitungo akaba yarayimuhaye ubwo yari akiri konseye ariko akaba aterekana uburyo yayimuhaye ndetse akaba yaremeye ko hari inyandiko mu rugo yamuhereyeho iyo mitungo ariko kugeza n’uyu munsi iyo nyandiko ntarayigaragaza.

Ikinyamakuru kimubajije niba iyo nyandiko yayibona kuri Telephone ye igendanwa yagize ati « Inyandiko irahari nitonze mu rugo nayishaka nkayibona ».

Kuki iyi nyandiko umubitsi w’impapurompamo yirangagiza kuyisaba ndetse ntabwire Camille ibyo bashingiraho bamwambura imitungo ye bavuga ko ari iya Leta nkuko abivuga ko arenganywa kubera yanze kuhabagurisha ngo bahashyire ibagiro kandi uwo Filipo uvuga ko ariwe wahamuhaye ariwe umubitsi w’impapurompamo agendraho kuko n’umunsi baza muri icyo kibazo umwaka ushize wabonaga Filipo ariwe baha ijambo mbere y’abandi nk’ibintu byari byapanzwe.

Tariki 12 Ukwakira 2019 Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kongera kubaza uyu mugabo umubitsi w’impapurompamo impamvu batagaragariza Camille Habarurema ibyo bashingiraho bavuga ko imitungo ye afitiye n’ibyangombwa atari iye maze avuga ko bakoze ubusesenguzi bashingiye kubimenyetso bafite ati « Ndetse Camille ntekereza ko afite ibimenyetso birenze ibyo yatweretse ».

Niba Camille afite ibimenyetso n’ibyo kuki bo batamugaragariza ibyabo bashingiraho bavuga ko imitungo ye iteshwa agaciro agasubiza ibyangombwa ?aha niho Camille yahereye atubwira ko asaba kurenganurwa.

Kuri uyu munsi nanone nibwo ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda bamusubije igisubizo cy’urwandiko yabandikiye agaragaza akarengane ke ariko naho bamusubiza ko ibyo yabandikiye basuzumye bagasanga nta shingiro bifite akaba yibaza impamvu ibyo byose twavuze haruguru bidahabwa agaciro hakaba hajyaho abantu bagakurikirana bakamenya ukuri n’ikibyihishe inyuma.

Andi makuru dufite ni uko aho yagiye ku kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda bamubwiye ko ngo ari we wajyanye ikibazo mu itangazamakuru kugirango bamukemurire ikibazo cye bigaragara nkaho barimo kumuhima bamuziza ko yavuganye n’itangazamakuru kandi nta kuntu umunyamakuru yari kumubaza ngo yange kumusubiza.

Ikindi ni uko yabwiwe n’uyu muyobozi umubitsi w’impapurompamo ko ngo azamuhombya kubera ko yabasuzuguye iki nkaba narakimubajijeho kuri 12 Ukwakira ubwo twaganiraga kuri watsap aho kunsubiza ati iki kibazo ubushize wakimbajije ndetse avuga ko atasubiriza kuri watsap ati ni karibu ku biro igihe icyo aricyo cyose tuguhe amakuru.

Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi nyinshi z’ibyangombwa bya Habarurema  Camille n’inzandiko yandikiye inzego zitandukanye n’imyanzuro y’inkiko .

Nkuko bigaragara iyi mitungo Camille avuga ko bayiguze n’umushinga w’Abafaransa witwaga Mobirie Scolaire aho babubakiraga inzu bakabashyiriramo ibikoresho bakabategeka intebe bazaha ibigo barangiza ibyo bikoresho n’izu bigasigara ari ibyabo.

Habarurema akaba yibaza aho bahera bavuga ko iyo ari imitungo ya Leta akahabura kandi ari ibintu byabaye abantu bose bareba ndetse n’ibigo by’amashuri bahaye ibikoresho bihari ndetse akibaza impamvu ahandi iyo mishinga yagiye ikora gutyo bo ko batakwa iyo mitungo ?. Iyi nkuru n’indende cyane turacyayikomeza ndetse turacyakurikirana niba izindi nzego zarasuzumye iki kibazo kubera ko hashize imyaka myinshi imitungo ya Leta yarasubijwe ndetse no kongera kubaza abavugwa muri iyi inkuru byimbitse .

 

Gatera Stanley

2,051 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.