Karongi :Umuryango wabaga muri shitingi wariyubakiye ubuyobozi bubemerera amabati ariko bahabwa adasakaye inzu yose
— October 15, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019 nibwo uyu muryango wabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko bafite ikibazo gikomeye ko bashaka kwimukira mu nzu bubatse ubuyobozi bukabaha amabati ariko ntarangize gusakara inzu yose.
Nyirarukundo Imerida akaba umugore wa Sabindi Jean Bosco yatubwiye ko inzu Umurenge wa Rubengera wabashyizemo mu rwego rwo kubakura muri shitingi nyirayo ashaka kubirukanamo kubera ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwamukoresheje amasezerano yabaringa ko bazamuha amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’amezi 2 yo gucumbikira mu nzu ye uwo muryango ariko amezi 2 yararangiye atarahabwa amafaranga ye bityo akaba ashaka ko bamuvira mu nzu.
Nyirarukundo yagize ati « Ubu amabati baduhaye yanze kurangiza gusakara inzu nsubira ku Murenge bavuga ko dutegereza bakareba ko nibamara guha abandi hari azasagara kandi aho ducumbitse batumereye nabi baduhaye icyumweru kimwe sinzi niba tuzayijyamo uko imeze kuko nta kundi twabigenza nahantu badushyize nihabi haduteye malaria twese tumaze igihe turwaye ni habi cyane ».

Inzu biyubakiye batewe inkunga n’umugiraneza witwa Mbabazi Winnie uba muri Finland

Igipande kibura amabati kiragaragara
Uyu muryango bavuga ko inzu yabo ibura amabati 5 gusa kuko yagombaga gusakarwa n’amabati 33 ariko ubuyobozi bukaba bwarabahaye 26 gusa ariko umufundi akaba yarababwiye ko ahasigaye hatwara amabati 5 gusa bakaba batazi aho bazayakura kuko bo icyo bashaka ni uko isakarwa imvura nyiyongere kubasenyera bityo bakaba basaba umugira neza uwo ariwe wese kubatabara akabagurira amabati 5 asigaye ibyo gushaka inzugi n’amadirishya bazabishaka bitonze bayirimo.
Uyu muryango wagize ibyago inzu babagamo iragwa kubera ibiza bahitamo kujya muri shitingi ntoya aribwo ibinyamakuru bitandukanye byanditse inkuru y’ubuzima bubi babayeho ubuyobozi bujya kubakodeshereza aho barimo kubirukana kuko ubuyobozi butishyuye amafaranga y’ubukode.

Agashitingi babagamo

Inzu yabo yasenywe n’ibiza

Aya n’amasezerano y’ubukode ariko nyiri inzu avuga ko banze kumwishyura ariyo mpamvu ashaka kubirukana mu nzu ye
Hari abantu barimo kwibaza uburyo ubuyobozi bwabura amabati 5 kugirango inzu bubakiwe n’umugira neza uba hanze witwa Mbabazi Winnie amaze kumenya inkuru yabo kubera agira umutima mwiza wo gufasha yahise abafasha kububakira ariko ubuyobozi nabwo bukagaragaza uruhare mugufasha abaturage ariko ubu bakaba babuze amabati 5.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal niba ibivugwa ari ukuri ko yashakaga guha uyu muryango amabati 20 basinyiye 33 maze ati “Ayo makuru se ni nde wayaguhaye?wabanje ukamenya amakuru neza ko ayo ari ibihuha kuko nta mabati twigeze tubemerera ariko icyo nzi ni uko uyu munsi bari buhabwe amabati ahwanye n’inzu bubatse ntabindi”.
Haribazwa impamvu umuyobozi yabeshye ko bari buhabwe amabati ahwanye n’inzu bubatse none amabati akaba atarajuje inzu kandi amakuru akaba avuga ko mbere babanjegushaka gusinyisha uyu muryango ngo basinye ko bahawe amabati 33 ariko batware 20 maze uyu muryango urabyanga.
Gatera Stanley
4,079 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply