umu amakuru- Ibizamini by’Abanyeshuri barangiza umwaka wa 4 byazanywe birinzwe n’abasirikare harimo abarinda Perezida (Amafoto) | Umusingi

Ibizamini by’Abanyeshuri barangiza umwaka wa 4 byazanywe birinzwe n’abasirikare harimo abarinda Perezida (Amafoto)

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2019 nibwo mu gihugu cya Uganda hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ariko mu Karere ka Mbarara byahageze birinzwe ku buryo buhambaye ku buryo bishobora gukanga abanyeshuri bikaba byabaviramo gutsindwa.

Mu gihugu cya Uganda hakunda kuba amayeri menshi ugasanga ibizamini byibwe abanyeshuri bamwe bakajya gukora ikizamini bazi ibyo baribubazwe ndetse  bikavugwamo ruswa nyinshi cyane ishyirwamo kugirango abana babakire batsindire hejuru.

Ibinyamakuru bikaba byavuze ko hari abanyeshuri bagera kuri 20 babujijwe gukora ikizamini gisoza ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuko Uganda na Kenya na Tanzania bagikorera mu mwaka wa kane (S.4) mu gihe mu Rwanda gikorerwa muwa gatatu ,ababujijwe bakaba bari batarishyura amafaranga y’ishuri.

Ibi bizamini byazanywe mu modoka nini irinzwe n’abasirikare batinywa cyane muri Uganda bitwa Military bambara ingofero zitukura ndetse na SFC bamwe mu barinda Perezida.

uko niko byazanywe kuri polisi ya Mbarara

3,934 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Minani October 14, 2019 at 8:19 pm

    Hhhhh!

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.