umu amakuru- Menya ubwoko bw’igiti gitangaje cyakijije Abanyafurika mu gihe abazungu babatwaraga mu bucakara | Umusingi

Menya ubwoko bw’igiti gitangaje cyakijije Abanyafurika mu gihe abazungu babatwaraga mu bucakara

Please enter banners and links.

Amakuru atangaje y’igiti cyakijije Abanyafurika mu gihe abazungu babahigaga kubatwara gukora ubucakara mu bihugu byabo cyamenyekanye.

Hafi imyaka ibaye 150 mu gihugu cya Ghana havugwa inkuru y’igiti kitwa Mimosa mu kinyarwanda dukeka ko ako gati kitwa Nyiramabumbabumba kafashaga abaturage kumenya niba ababahiga bahanyuze.

Ikinyamakuru facetofaceafrica.com kivuga ko Abirabura bahigwaga n’abazungu kugirango babajyane gukora ubucakara I Burayi no muri Amerika bagakoreshwa mu nganda zabo ndetse no kubahingisha.

Muri Ghana abaturage uburyo aka gati kabakijije bacukuraga imyobo bakihishamo ariko iyo bashakaga kumenya ko hari abazungu bahanyuze bahiga abirabura babanzaga kureba kuri ako gati kuko iyo ugakozeho gahita kibumba uko hashira akanya kakagenda kibumbura buhoro buhoro bityo abirabura iyo bava mu bwihisho bagasanga kibumbye bahitaga basubira mu bwihisho vuba vuba kuko babaga baziko ari abazungu bahanyuze bakagakoraho barimo guhiga abirabura kubafata ngo babajyane gukora ubucakara.

Roland Annor Quarcoo avuga ko bakoreshaga abakurambere babo bagakora uko bashoboye imyobo bakayicukura hafi na Nyiramabumbabumba kugirango nibasohokamo bareba niba hari iwayikozeho ikibumba yaba itubumbye bakamenya ko nta muntu urahanyura.

Roland Annor Quarcoo akomeza avuga ko muri Ghana ndetse n’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo utavuga inkuru y’ubucakara utavuze kuri Mimosa (Nyaramabumbabumba)kuko irazwi cyane n’akamaro yagiriye abirabura icyo gihe bahigwa n’abazungu kujya gukora ubucakara bityo bakaba bavuga ko yakijije benshi.

895 total views, 11 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.