umu amakuru- Umugore yateye umugabo we icyuma mu mutima aramwica amuziza inyama | Umusingi

Umugore yateye umugabo we icyuma mu mutima aramwica amuziza inyama

Please enter banners and links.

Matovu na Dabageire

Mu gihugu cya Uganda umugore yateye umugabo e icyuma mu mutima aramwica amuziza inyama bivugwa ko umugabo yagiye kwiyarurira inyama kandi ntazo yaguze.

Ubu bwicanyi bwabaye ejo ahitwa Mundeba hafi nahitwa ku Nyanha ya Kabaka muri Lubaga muri Kampala .

Norah Dabegeire niwe wateye icyuma umugabo we Bob Matovu nyuma y’uko umugabo yagiye kwiyarurira umuceri n’inyama umugore yari yatetse kandi umugabo yari yagiye atamusigiye amafaranga yo guhaha.

Assy Arinaitwe umuturanyi w’aba bantu yabwiye itangazamakuru ko bamaze igihe bafite ubutumvikana mu rugo rwabo aho umugore ashinja umugabo kutamusigira amafaranga yo guhaha kandi umugabo yagaruka ninjoro akamusaba ibiryo.

Uko byagenda kose kwica umuntu ntago aricyo gisubizo ibyiza mwatandukana umwe akajya kwishakishiriza imibereho aho kurwana umwe akica undi kuko uwishe abagiye gufungwa burundu muri gereza abana bakabaho nabi cyane kandi mutandukanye mwafashanya kurera abana ndetse mwese mukabaho.

Muhungu John-Kampala

1,390 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.