umu amakuru- Karongi:Umuryango wabaga muri shitingi wahawe amabati 20 gusa ariko babanje kubwirwa gusinyira 33 bagahabwa 20 barabyanga | Umusingi

Karongi:Umuryango wabaga muri shitingi wahawe amabati 20 gusa ariko babanje kubwirwa gusinyira 33 bagahabwa 20 barabyanga

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Nzeli 2019 umuryango wabaga muri shitingi nyuma y’uko inzu babagamo yari yaraguye izize Ibiza wahawe amabati 20 gusa ariko bakavuga ko babanje gutegekwa na gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal gusinyira amabati 33 ariko bagatwara 20 gusa.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu muryango w’abantu 8 bongeye kutubwira ko bavuye guhabwa amabati 26 gusa kandi bari kubona 33 ariyo akwiye gusakara inzu ikarangira.

Nyirarukundo Imerida akaba umugore wa Sabin Jean Bosco aribo ba nyiri urugo yagize ati “Kuwa kane twagiye guhabwa amabati kuko ngo inama yari yabaye irimo aba Pasiteri 6 n’abagitifu n’abayobozi batandukanye bavuga ku baturage bakeneye ubufasha aribwo bavuze ko dukeneye gufashwa ko twubatse inzu tukaba twarabuze uko isakarwa bityo badutumaho kujya kuyafata ariko tugezeyo Gitifu yadutegetse gusinyira amabati 33 ariko tugahabwa 20 gusa ariko ubanza bari baziko tutazi gusoma maze tubajije impamvu tugiye gusinyira 33 tugahabwa 33 bahise batubwira ngo ubwo niba tutayashaka tugende bayahe abandi bayakeneye”.

Twahise tugenda nibwo uyu munsi twagiye ku Murenge wa Rubengera baduha amabati 26 gusa baratubwira ngo andi abura tuzirwarize ndetse n’imisumari nayo ngo tuzirwarize .

Inzu yubatswe bashakira amabati

Umuryango ukiba muri shitingi utarakorerwa ubuvugizi

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal niba ibivugwa ari ukuri ko yashakaga guha uyu muryango amabati 20 basinyiye 33 maze ati “Ayo makuru se ni nde wayaguhaye?wabanje ukamenya amakuru neza ko ayo ari ibihuha kuko nta mabati twigeze tubemerera ariko icyo nzi ni uko uyu munsi bari buhabwe amabati ahwanye n’inzu bubatse ntabindi”.

Twashatse kumubaza umubare w’amabati avuga uhwanye n’inzu bubatse ari anagahe ati ibyo wibimbaza gusa barayabona uyu munsi.

Uyu Gitifu w’Akagali ka Kibirizi Havugimana Pascal ngo yari kumwe n’umupasiteri wok u Nkurunziza ubwo bashakaga gusinyisha aba bantu bakanga ngo arababwira ngo mukangisha abanyamakuru ngo bazabamarira iki se?.

Twabibutsa ko iyi nzu no kubakwa ari uruhare rw’itangazamakuru ryabatabarije baratereranywe baba muri shitingi yashaje bityo umugiraneza witwa Mbabazi Winnie uba mu gihugu cya Finland wabateye inkunga yo kubaka iyo nzu ariko bakishakira amabati none nayo akaba yabaye ikibazo.

Abana bari kumwe na se

Inzu babagamo yasenyutse

Ubundi ubuyobozi buberaho gufasha abaturage ariko gufasha abantu bari mu bibazo ubabwira ngo muzirwarize nabyo abantu bakaba babigaye ndetse amakuru tugikurikirana ni uko inzu bari bimuriwemo n’ubuyobozi buvuga ko bwayikodesheje nyirayo abamereye nabi abirukana avga ko nta mafaranga yigeze yishyurwa akaba abamereye nabi ngo bamuvire mu nzu tukaba tukiyacukumbura tuzayabagezaho vuba.

Ku itariki 11 Kanama 2019 tubaza umuyobozi w’Umurenge wa Rubengera witwa Rukesha  maze tumubajije niba koko hari amabati bemereye uwo muryango wabaga muri shitingi avuga ko ucumbikiwe ati naguha nimero z’ushinzwe icyo kibazo akaguha amakuru.

Ubwanditsi

714 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.