Uganda n’u Rwanda bagiye kongera guhura mu biganiro ku masezerano y’ubwumvikane aherutse gusinywa
— September 12, 2019
Please enter banners and links.

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda n’urw’u Rwanda bazahurira i Kigali ku wa Mbere w’icyumweru gitaha mu biganiro bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi yashyiriweho umukono muri Angola.
Ku ruhande rwa Uganda itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa na ho iry’u Rwanda rizaba riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Oliver Nduhungirehe.
Muri Kanama 2019 ni bwo ibihugu by’u Rwanda na Uganda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane azwi nka MoU, agamije gukemura ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola mu nama y’umunsi umwe yari yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweli Kaguta Museveli wa Uganda na Felix Tshisekedi wa RDC.
Ingingo ya mbere y’aya masezerano isaba buri ruhande kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano n’umudendezo w’urundi, aho guhera ku gika cya 2, kugera ku cya 4 igira iti “Buri ruhande rugomba guhagarika ibikorwa byose bigamije guhungabanya urundi haba ibyo rukorera ku butaka bwarwo cyangwa ku butaka bw’igihugu gituranyi, rukirinda impamvu zose zatuma rukekwaho ibyo bikorwa zirimo gutera inkunga, guha imyitozo no kwivanga n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’urundi ruhandi.
Hari kandi kurinda no kubahiriza uburenganzira bwo kwishyira ukizana ku baturage batuye cyangwa batemberera ku butaka bwa buri ruhande n abo bakubahiriza amategeko yacyo.
Hari kandi gusubukura mu maguru mashya ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi haba urujya n’uruza rw’abantu n’urw’ibicuruzwa hagamijwe iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.”
Gufunga imipaka kikaba ari kimwe mu byahombeje abaturage kubera ibicuruzwa byinshi byinjiraga mu Rwanda ndetse n’abanyeshuri bigaga muri Uganda nkuko ibinyamakuru bitandukanye byagiye byandika inkuru ku bihombo cyane cyane ku Rwanda.
Abaturage iyo bumvise inkuru nk’izi z’ibiganiro bigamije gusubukura umubano barazishimira cyane bacyeka ko bushobora gucya imipaka yafunguwe bakongera gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
2,977 total views, 1 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply