umu amakuru- Menya amakuru ku gitaramo kiswe Nyegenyege muri Uganda ariko abantu bavuga ko ari icya Satani (Vidio&Amafoto) | Umusingi

Menya amakuru ku gitaramo kiswe Nyegenyege muri Uganda ariko abantu bavuga ko ari icya Satani (Vidio&Amafoto)

Please enter banners and links.

Mu minsi ishize nibwo abantu batandukanye mu Rwanda babazaga icyo Nyegenyege aricyo kubera imbugankoranyambaga abantu babinyuzagaho cyane ko bazitabira icyo gitaramo.Iki gitaramo cyatangiye ari kuwa 4 gisoza ari ku cyumweru tariki 9 Nzeli 2019.

Ni igitaramo cyamze iminsi 4 kidahagaze aho kiba gifite stage 4 zitandukanye abashaka live music baba bafite stage yabo abashaka indirimbo gakondo nabo baba bafite uruhande bajya bakaryoherwa n’abashaka indirimbo za kijyambere zigezweho nabo baba bafite stage yabo .

Iki gitaramo gitegurwa na Talent Africa kiba kitabiriwe n’abahanzi 200 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iki gitaramo kiswe Nyegenyege kikaba cyarabereye mu gihugu cya Uganda ku nshuro ya 4 nyuma y’uko cyari cyarahagaritswe kubera ko cyavugwagamo ubusambanyi ariko abagitegura bagerageje kuganira n’ubuyobozi muri icyo gihugu barongera barabemerera.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo kikaba cyarabereye ahitwa Jinja hafi no ku mazi ku buryo haba ari ahantu hanini cyane ndetse haba harimo ibyo kurya bitandukanye n’ibyo kunywa.

Sheebah Karungi

Bamwe mu babonye mu itangazamakuru icyo gitaramo batangiye kuvuga ko icyo gitaramo ari icya Satani kubera ibisa n’ubusambanyi bivugwamo.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’inzoga yitwa Bell na Uganda Waragi kandi kitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye .

 

Noella

5,018 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.