umu amakuru- Abahanzi Cindy na Sheebah bakomeje intambara y’amagambo umwe avuga ko ariwe uruta undi ku buryo ibyo Cindy yavuze hari abemeza ko ari ukuri | Umusingi

Abahanzi Cindy na Sheebah bakomeje intambara y’amagambo umwe avuga ko ariwe uruta undi ku buryo ibyo Cindy yavuze hari abemeza ko ari ukuri

Please enter banners and links.

Umuhanzi Sheebah Karungi yasubije ibyo umuhanzi mugenzi we Cindy yavuze ko Sheebah akeneye izindi ndirimbo 2 zikunzwe cyane kugirango agere ku rwego rushimishije yemera.

Ikindi Cindy yari yavuze ko kugirango Sheebah agere ku rwego rushimishije asigaje indi myaka 5 ari mu muziki kugirango agere ku rwego Cindy agezeho.

Sheebah we anditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko ntawe bahanganye ahubwo ahanganye nawe ubwe gusa.

Cindy akunda kwiyita King herself mbese niwe mwami w’injyana ya  Dance hall muri Uganda ariko Sheebah atabyemera avuga ko ari we uruta Cindy.

Cindy ibumoso na Sheebah

Byakomeje guteza umwuka mubi kugeza ubwo bigiye mu bafana ndetse n’abahanzi batandukanye babivugaho nka Grace Nakimera abajijwe uwo abona uruta undi yavuze ko Cindy amaze imyaka myinshi kurusha Sheebah muri muzika kandi akora neza ndetse atwara ibihembo ati “Bose nibeza ariko Cindy amurenzeho”.

 

Cindy avuga ko Sheebah akeneye indi myaka 5 ndetse n’indirimbo 2 zikunzwe cyane zamuzamura mu ntera ndetse agatwara n’ibihembo bikomeye kugirango amwemere.

Bamwe bakomeje bandika ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ko Cindy ariwe muhanga ariko abandi bakavuga ko ari Sheebah.

935 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.