Mu Rwanda hatangijwe urubuga ruzahuza abacuruzi bose n’uhanagura inkweto(AA UNI RWANDA LTD)
— August 19, 2019Please enter banners and links.
Kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019 mu Mujyi wa Kigali hagatangijwe kumugaragaro urubuga (Website)izahuza abacuruzi bose mu Rwanda ku buryo umuntu wese uzajya ashaka kugura ikintu runaka azajya anyura kuri urwo rubuga akavugana n’abacuruza icyo kintu ashaka.
Agha Ahmed Hussain Shirazi umuyobozi wa AA UNI RWANDA LTD mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko bashaka korohereza Abanyarwanda kubona ibyo bashaka hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Agha Ahmed Hussain Shirazi yagize ati « Ibigo cyangwa abacuruzi bazajya biyandikisha ariko bazajya bishyura kubandika kugirango ibicuruzwa byabo byinjizwe ku rubuga abantu bashobore kubibona hanyuma umuntu aho azaba ari hose mu Rwanda najya ku rubuga akabona hari icyo ashaka kugura azajya abonaho nimero z’uwo ugicuruza bakavugana bakumvikana ibiciro n’uburyo cyamugeraho kandi umuguzi ntajya yishyuzwa kujya ku rubuga ahubwo hazajya hishyuzwa umucuruzi kugirango ibicuruzwa bye cyangwa ibikorwa bye bimenyekane ».
Umuntu ashobora kuba ashaka kugura Laptop akajya ku rubuga akareba abazicuruza akavugana nabo cyangwa undi ashobora kuba ashaka aho yanywera icyayi kiza muri Kigali cyangwa ushaka aho wasohokera kubyina cyangwa hotel nziza kandi ihendutse cyangwa aho wagurira inkweto n’ibindi byinshi byose uzajya ubisanga kuri urwo rubuga.
Urwo rubuga rukaba rwitwa www.seek-uni.com ,abashaka akazi runaka gukora muri saloon ,cyangwa ibijyanye n’ikoranabuhanga web hosting ,guhugura abakozi n’ibindi byinshi cyane.
Hari abavuze ko ari urubuga rwakwitwa Umukomisiyoneri kuko ruzajya ruranga ibicuruzwa by’abantu uwaba ari Nyagatare cyangwa i Huye cyangwa Rusizi akajya ku rubuga rwa www.see-uni.com avugane n’abacuruzi bavugane uburyo icyo ashaka kimugeraho mu buryo bworoshye kandi bwihuse kubera ikoranabuhanga yoroheje ibintu.
Gatera Stanley
2,649 total views, 1 views today
Leave a reply