Dore urutonde rw’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye muri Uganda
— August 19, 2019Please enter banners and links.
Nkuko bisanzwe Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru atohoje cyangwa acukumbuye ni muri urwo rwego uyu munsi twifuje kubagezaho inkuru tumaze iminsi dutohoza ijyanye n’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye mu gihugu cya Uganda.
Umuhanzi wa mbere uvugwa cyane ni uwitwa Chosen Blood wamenyekanye cyane mu ndirimbo yaririmbanye na Sheebah yitwa Waddawa ,uyu akaba ari umuhanzi uzwi cyane muri Uganda ndetse akaba afite indirimbo nyinshi n’iyo umurebye ubona ko ari umunyarwanda.
Grace Nakimera
Undi muhanzi uzwi cyane n’umukobwa witwa Lydia Jasmine bivugwa ko ise umubyara ari umunyarwanda yanabayeho mu Rwanda nyina akaba akomoka mu gihugu cya Uganda nkuko bamwe mu nshuti z’aba bahanzi twaganiriye babidutangarije ariko bakadusaba kudatangaza amazina yabo.
Lydia Jasmine
Undi ukomeye muri Uganda ni uwitwa Eddy Kenzo avuka I Huye icyahoze ari I Butare ariko bikavugwa ko nyina akomoka mu gihugu cy’uBurundi.Eddy Kenzo akaba afite indirimbo nyinshi kandi zikunzwe akaba akunda no kuza mu Rwanda cyane ,zimwe mu ndirimbo ze harimo nka Stamina ariyo yatumye amenyekana n’izindi nyinshi nka Sitya Loss n’izindi.
Chosen Blood
Undi ni umuhanzi witwa White Bender cyangwa bakunda kwita Yankee Bender uzwi mu ndirimbo nka Munakampala n’indi yitwa Farmaer yaririmbanye na Sheebah akaba ari umunyarwanda wujuje ibyangombwa utavangiye.
Eddy Kenzo
White Bender
Nina Rose
Undi muhanzi uzwi kandi ukundwa cyane yitwa Grace Nakimera akaba abyarwa n’umugabo w’umunyarwanda ariko nyina akaba Umutoro ariyo mpamvu ari mwiza cyane kuko Abatoro baba beza cyane kandi Abanyarwanda bo Imana yabihereye kuba beza Isi yose ibyo irabizi.
Grace Nakimera akaba afite indirimbo nyinshi nka Anviriddeyo ,iyi ikaba ariyo aherutse gusohora vuba mu kwezi gushize ,uyu akaba afite musaza we bavukana witwa DJ Junior akaba ariwe waririmbye indirimbo yitwa Tora Tora Kagame.
Undi n’uwitwa Nina Rose nawe akaba ari umuhanzi ukunzwe nawe akaba ari umunyarwanda wujuje ibyangombwa kandi akaba akunzwe akaba afite indirimbo yitwa Omuliro.
6,622 total views, 1 views today
Leave a reply