umu amakuru- Urukundo rwa Asnah na Sarpong wa Rayon Sports kuki rutarambye akitwarira iwabo undi mukobwa? | Umusingi

Urukundo rwa Asnah na Sarpong wa Rayon Sports kuki rutarambye akitwarira iwabo undi mukobwa?

Please enter banners and links.

Mu minsi yashize umuhanzi Asnah uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera urukundo yigeze kugirana n’umuhanzi Riderman nyuma bagatandukana ku munota wanyuma Riderman akora ubukwe n’undi mukobwa.

Byaravuzwe cyane ariko abantu batekereza ko bibabaje Asnah bikomeye ariko byamuhaye inzira yo kwinjira muri muzika ubu akaba ari umuhanzi umaze gufatisha.

Mu minsi ishize yagaragaye ku bitangazamakuru ndetse biravugwa cyane ko ari mu rukundo n’umukinnyi Sarpong ukinira ikipe ya Rayon Sports ku buryo uyu muhanzi atasibaga kujya kureba umukino wa Rayon Sports kubera Sarpong.

Mu minsi ishize uyu mukinnyi yagiye mu gihugu cy’iwabo cya Ghana ajyana n’umukobwa witwa Miss Amandah Isimbi mu gihe abantu bari baziko azajyana na Asnah.

Nyuma hari abantu batangiye ku byibazaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook bavuga ko bari baziko noneho Asnah afatishije ariko nabwo birangira uyu rutahizamu wa Rayon Sports yijyaniye undi bajya kuryoshya no kurya ubuzima.

Riderman agikundana na Asnah

Bamwe batangiye kujya bavuga bati Asnah niwe utazi gutanga care ku basore bakundanye nawe cyangwa hari ikindi kibazo ,nyuma ya Riderman none Sarpong nawe biranze ese azabona undi?.

 

Hari amashusho ya Asnah ari ku mwe na Sarpong maze Asnah ashaka kumusoma undi amutega ijosi bigaragara ko uyu mukinnyi atakunze Asnah ahubwo yamuryagaho umwungara gusa.

 

1,521 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.