umu amakuru- Mbere yo gupfa yategetse ko abazaza kumushingura aho gushyira itaka mu mva bazashyiremo ibinyamakuru | Umusingi

Mbere yo gupfa yategetse ko abazaza kumushingura aho gushyira itaka mu mva bazashyiremo ibinyamakuru

Please enter banners and links.

Umusaza witwa Ludoviiko Ssenyonjo w’imyaka 89 yapfuye ariko mbere yo gupfa ibyo yategetse bazamukorera umunsi wo kumushyingura byatangaje abantu benshi.

Mu gihugu cya Uganda uyu musaza Ludoviiko Ssenyonjo yakundaga gusoma cyane ibinyamakuru maze mbere yo gupfa abwira abana be ko umunsi yapfuye abantu bose bazaza kumushyingura aho kumujugunyaho itaka nkuko bisanzwe bikorwa bazajugunyemo mu mva ye ibinyamakuru.

Mu kumushyingura hagaragaye abantu benshi ariko bafite ibinyamakuru abandi barimo kubigura kugirango bubahirize ibyo yasabye kumukorera.

Ludoviiko Ssenyonjo

Bashyiramo ibinyamakuru

Mu gihugu cya Uganda umusaza cyangwa umukecuru iyo avuze ikintu ko gikorwa mu kumushyingura kigomba kubahirizwa kigakorwa kuko iyo kidakozwe hari igihe umurambo wanga kujya mu mva.

Abantu basigaye bibaza ku itegeko uyu musaza yasize avuze kumushyingurana ibinyamakuru nkaho azabisoma kandi yapfuye.

1,449 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.