U Rwanda na Uganda bishobora kujya mu ntambara bazira aharasiwe abantu 2 harimo umugande n’umunyarwanda,menya impamvu.
— June 4, 2019
Please enter banners and links.

Mu kigande,ikinyamakuru cya Bukedde cyanditse ngo Rwanda akomye ejjoogo,bishatse kuvuga ngo u Rwanda ruhagarike agasuzuguro.
N’inkuru yanditswe Kuwa 3 Kamena 2019 aho ibihugu byombi buri kimwe kivuga ko aharasiwe abantu 2 bagapfa harimo umugande umwe n’umunyarwanda ,buri guhugu kivuga ko ari ahacyo.
Ukuriye imikwabu muri polisi ya Uganda witwa James Nuwagira ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda yabwiye RPC Richard Ecega kutongera kuvugisha DPC w’uRwanda ndetse amusaba ko basubirayo kuko ngo icyari kibazanye cyarangiye.
Abaturage bo muri Uganda bayobowe n’umuyobozi Abel Rubahika batangajwe no kubona abashinzwe umutekano bagenda ntacyo bakemuye kuko hagombaga kumenyekana niba ahiciwe abantu ari muri Uganda cyangwa mu Rwanda nkuko u Rwanda rwavuze ko barasiwe ku butaka bw’uRwanda hanyuma abantu bakabajyana muri Uganda.
Ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’umunyarwanda warashwe umuhango wari uyobowe na Meya wa Nyagatare Claudian David Mushabe na RPC wa Eastern Province Emmanuel Hatari babwiye itsinda ryaturutse Uganda ko abacuruzi barashwe bazira kwinjiza magendu kandi bitemewe kandi ko barasiwe ku butaka bw’uRwanda nkuko iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kibivuga.
Abaturutse muri Uganda bari bayobowe n’umudepite wa Rukiga, Caroline Kamusiime, Umuyobozi wungirije wa RDC, Gadi Rugaaju,bakaba bari baherekejwe n’abahagaraririye ibihugu byabo muri Uganda ba South Sudan, Burundi, Tanzania, Kenya, Amerika, UBwongereza, Russia, Bufaransa n’ibindi bihugu bitandukanye.
Iki kinyamakuru kivuga ko izo mpaka zo kuvuga ko aho barasiwe ari mu Rwanda na Uganda ikavuga ko ari ahayo byatumye ibihugu byombi bishyira ingabo zabyo hafi yahoo hantu hari ibuye ritandukanye u Rwanda na Uganda ku buryo abaturage bafite ubwoba ko hashobora kuba intambara aturutse ku kantu gato ku kurwanira aharasiwe abantu.
Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye umubano uteri mwiza mbere y’uko abishwe baraswa ndetse Abanyarwanda ubu bakaba batemerewe kujya muri Uganda ku buryo ibyo bibazo byose abaturage babona bishobora kuvamo intambara y’amasasu dore ko buri gihugu gihigira ikindi nyuma yo gushinjanya.
U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda bamwe bagafungwa bazira ubusa abandi bicicwa urubozo ndetse abandi baburiwe irengero ariko Uganda ikabihakana nkuko Abaminisitiri b’ibihugu byombi bashinzwe ububanyi n’amahanga bakomeje kubivuga babinyujije mu bitangazamakuru.
5,627 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Leave a reply