umu amakuru- Ababyinnyi 8 b’itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika babanje kurahira mbere yo kurira indege | Umusingi

Ababyinnyi 8 b’itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Amerika babanje kurahira mbere yo kurira indege

Please enter banners and links.

Amakuru y’ababyinnyi bo mu Nganzo Ngari ,Ku wa 14 Gicurasi, abasore n’inkumi 20 bagize Itorero Inganzo Ngari bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino rizwi nka Dance Africa Festival.

Iri serukiramuco ritegurwa n’Ikigo cya Brooklyn Academy of Music. Kugira ngo itorero ryitabire haba habayeho gukora igenzura mu bihugu byose bya Afurika hagatoranya kimwe kizaserukirwa.

U Rwanda nyuma yo kwemeza ko aricyo gihugu kizahagararira Afurika, abagize itsinda ritegura iri serukiramuco basuye amatorero yo mu gihugu bareba imikorere yayo, baza kwemeza ko Inganzo Ngari ariyo izahagararira u Rwanda. Hari ku nshuro ya 42 iri serukiramuco ryari ribaye.

Ku wa 14 Gicurasi 2019 nibwo iri torero ryahagurutse i Kigali ariko mbere yo kugenda, 20 bari baserutse babanje guhabwa ibiganiro birimo indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda, kirazira ndetse n’umuco w’ubutore.

Ni ibiganiro bahawe na Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard hamwe na Senateri Tito Rutaremara, ndetse aho muri icyo gikorwa uko ari 20 bagombaga kujya muri Amerika, bamaze kwigishwa barahiriye kuzubahiriza inshingano zabo ndetse no kuzagaruka mu gihugu cyabo, bakanabisinyira imbere ya noteri.

Buri wese yarahiraga agira ati “Maze kumva ibyo amategeko agenga urugendo rw’Inganzo Ngari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndahiriye imbere y’Imana ishobora byose n’iri koraniro, ko nzubahiriza amasezerano ngiranye n’itorero, ko nzitwara neza ngendeye ku ndangagaciro zibereye umunyarwanda.ko ntazakoza isoni itorero muri iki gikorwa harimo no gusubira mu gihugu cyambyaye u Rwanda, nindenga kuri aya masezerano nzakurikiranwe n’amategeko.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Itorero Inganzo Ngari ryagombaga gukora ibitaramo bitanu no kwigisha abana bakiri bato ibijyanye no kubyina bya kinyarwanda; ni ibikorwa byose byagombaga kubera i New York.

Kugira ngo ibi bitaramo bigende neza, hari hateganyijwe ko mbere yabyo, hazabanza icyumweru cy’imyitozo y’umukino ugaragaza amateka y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Alain Nzeyimana, yabwiye bimwe mu binyamakuru ko wari umukino uvuga ku Rwanda mbere y’Abakoloni, mu gihe cyabo uko babibye amacakubiri n’urwango mu banyarwanda bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma y’ayo uko rwiyubatse.

Ati “Umukino warangiraga duhamagarira abantu kuza gusura igihugu cyacu, cyane ko abanyamerika bari baraje hano babonye ibyiza by’u Rwanda bakora umukino bashingiye ku byabaye. Bize amateka y’igihugu baragenda bayakorera umukino.”

Ni umukino wakinwe n’amatsinda ane, yose hamwe yabaga agizwe n’abantu 80.

Nzeyimana yakomeje avuga ko ari umukino wanyuze benshi, ku buryo hari abafatwaga n’amarangamutima bakarira badashaka ko urangira, bikanashimangirwa n’ubwitabire bwaranze ibi bitaramo aho nibura kimwe cyabaga kirimo abantu bagera ku bihumbi 10.

Ati “Hari ibinyamakuru byinshi byawanditseho, bigaragaza u Rwanda mu isura nshya, bagaragaza ubwiyunge bwabayeho mu Banyarwanda, bumvaga ko bidashoboka ariko uwo mukino, barebye amateka yose, babasha kumva imbaraga abanyarwanda bakoresheje nyuma y’imyaka 25 ishize. Icyo ni cyo kintu kizima cyasigaye mu mitwe y’abanyamerika.”

Hari abatangiye kwibaza niba kurahiza aba babyinnyi hari hari amakuru ko bashobora gutoroka kuko kurahiza umuntu ubundi ni uko uba umukeka.

 

 

831 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.