umu amakuru- Pastor Bugingo wo muri Uganda winjiye muri Kampala ku ikamyo kubera ubukene yavuze impamvu yasize umugore mu nzu n’inzu yubakira umugore muto itangaje | Umusingi

Pastor Bugingo wo muri Uganda winjiye muri Kampala ku ikamyo kubera ubukene yavuze impamvu yasize umugore mu nzu n’inzu yubakira umugore muto itangaje

Please enter banners and links.

Pasiteri Aloysius Bugingo afite Itorero ryitwa House Of Prayer Ministries International ahitwa Makerere aho afite urusengero runini kandi ruzwi .

Uyu mugabo bivugwa ko ari umunyarwanda wavukiye ahitwa Masaka yinjiye umujyi wa Kampala ari umukene ndetse yuriye ikamyo niyo yamujyanye kwakundi abana buriraga ibikamyo umushoferi ntarabukwe.

Amaze kugera muri Kampala yatangiye ubuzima nk’abandi bose arashakisha aza gutangira urusengero afatanya n’umugore yari amaze gushaka witwa Teddy ariwe ubu yataye mu nzu akajya kubaka indi itangaje ariko ayubakira umugore muto bagiye gushakana witwa Susan Makula Nantaba.

Pasiteri Aloysius Bugingo ejo kucyumweru asengera Intama z’Imana mu rusengero yavuze ko Imana yamuhaye n’amaboko yombi kandi abavuga inzu ntibaraba kuko umunsi yarangiye bazongera bavuge ariko bazavuga baruhe. Aloysius Bugingo yavuze ati “Umutetsi uri mugikoni ntiyakwicwa n’inzara”.

Aloysius Bugingo avuga ko umugore mukuru yashakaga kumwica kandi akavuga ko ngo umugore yamaze imyaka 10 yaramwimye ibyo mucyumba ahitamo gushaka undi ariwe arimo kubakira inzu ndetse bagiye gushakana kuko barimo gutegura ubukwe vuba.

Inzu ya Bugingo arimo kubakira umugore muto ifite saloon nini cyane ingana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru kandi ishobora kwakira abantu bangana n’abasengera mu rusengero rwe.

Bugingo n’umugore muto ,inzu barimo kubaka yavugishije abantu

Pastor Bugingo

Umugore muto agiye gushaka

Hano ari kumwe n’umugore muto bagiye gushakana

Bugingo n’umugore we mukuru yataye

Inzu yasizemo umugore mukuru

Inzu yubakira umugore muto

Abantu barimo kwibaza aho akura amafaranga yubaka inzu nini cyane ihenze ashaka gushyiramo umugore muto kuko umugore mukuru yamusigiye eteje ,abantu bakaba bakeka ko ari amafaranga y’urusengero akoresha ariko we avuga ko nta n’igiceri cy’urusengero yafashe.

Ku cyumweru asoza amasengesho yabwiye abakirisitu be ko inzu ye isigaje gushyiraho inzugi n’amadirishya ndetse no gusiga amarangi maze abantu batangira kwisuka imbere bamuha amafaranga yo gukora ibisigaye.

Umugore mukuru wa Bugingo we avuga ko ashaka ko umugabo agaruka mu rugo bakabana ariko ibyo gutanga gatanya mu nkiko ntabikozwa kandi umugabo we nibyo ashaka kuko afite umugore muto umuri mu bwonko avuga ko agomba kumushaka uko byagenda kose.

Umugore mukuru wa Bugingo bafitanye abana 4 umukuru afite imyaka 27 ariko amakuru akaba avuga ko abana na nyina bafatanije bashaka kugirira nabi Bugingo ahitamo kubata arigendera.

Umugore mukuru Teddy avuga ko Bugingo bwakeye mugitondo abwira abana ko bafata imyenda ye n’ibindi bintu babishyira mu modoka babishyiramo aragenda ntiyongeye kugaruka mu rugo.

Inshuti z’uyu muryango bavuga ko igisenye urugo ari uko batangiye ubucuruzi bw’urusengero bakiyandika nk’abanyamigabane urusengero rumaze gukomera Bugingo atangiza Televiziyo na Radio yitwa Salt TV ariko ntiyashyiramo umugore n’abana ikaba ariyo mpamvu yatumye bashwana.

Abantu benshi batangiye kunenga Bugingo bavuga ko adakwiye guta umugore mukuru bashakanye ari abakene none amaze gukira aramutaye agiye gushaka undi mugore ukiri muto.

Muhungu John -Kampala

1,313 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.