umu amakuru- Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig.Gen. Frank Rusagara bagiye gusubira mu urukiko,ese bazatsinda mu bujurire? | Umusingi

Col. Tom Byabagamba na Rtd. Brig.Gen. Frank Rusagara bagiye gusubira mu urukiko,ese bazatsinda mu bujurire?

Please enter banners and links.

Amakuru ari kuvugwa aturutse mu miryango ya Col. Tom Byabagamba, Rtd. Brig. Gen Frank Rusagara na Kabayiza François, ni uko bagiye gusubira mu rukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatatu ngo baburane ku byaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu, bahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare mu 2016.

Muri Werurwe 2016, Col. Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta zose za gisirikare, Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara ahanishwa gufungwa imyaka 20 mu gihe Rtd. Sgt. Kabayiza François we ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Col. Byabagamba yahamijwe icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi, icyaha cyo gusebya leta; icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye hamwe n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge.

Col.Tom Byabagamba wambaye igisirikare na Brig. Gen. Rusagara hagati Rtd. Sgt. Kabayiza François

Brig. Gen. Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.

Sgt. Kabayiza we icyo gihe yahanaguweho icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu guhisha ibimenyetso bigamije gutahura icyaha gikomeye, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500.

Nyuma yo gusomerwa ibihano, aba bose bahise bavuga ko batemeranya n’umwanzuro w’urukiko, barajurira.

Hari bamwe batangiye kwibaza ndetse bumva ko abaregwa bashobora kuburana mu bujurire bagatsinda abandi bakavuga ko ibyaha baregwa bikomeye bitoroshye ku bitsinda.

Ku mbugankoranyambaga hari abatangiye kuvuga ko hari n’ababa barakatiwe burundu bagatsinda mu bujurire bagataha n’abandi bavuga ko bishoboka.

 

 

1,219 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.