umu amakuru- Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi – Perezida Kagame [Amafoto] | Umusingi

Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi – Perezida Kagame [Amafoto]

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 Perezida Kagame yari yasuye Akarere ka Burera aho yari yasuye abaturage b’ako Karere aho yasanze ibibazo byinshi bimutegereje gucyemura byatumye avuga ko agiye guhangana n’abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage.

Abantu bumvise Perezida Kagame avuga ko agiye gushaka umwanya agahangana n’abayobozi ,abantu batangiye kwibaza ni bande mu bayobozi bazatinyuka guhangana na Perezida Kagame?.

Abandi bakurikiranye ikiganiro cya Perezida Kagame uburyo yabazaga abayobozi ibibazo bakarya iminwa badafite icyo kumusubizi nko ku kibazo cy’inganda z’amata zidakora mu gihe hashowe akayabo k’amafaranga hagurwa imashini zikaba zidakora ,bamwe bifuje ko abayobozi nkabo bajya bahita birukanwa aribwo abandi bamenya gukorera abaturage ariko mu gihe bava aho bamubeshye ngo bagiye kubikurikirana kuko ariyo mvugo bose basigaye barize kumubwira.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, agasura Rubavu na Rutsiro, nyamasheke na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda amateka yabo bayazi, ari nayo bashingiraho bagira aho bagana, hagamije ko buri wese ubuzima bwe buhinduka bukaba bwiza, kandi akabigiramo uruhare.

 

Gusa yagize ati “Haracyari ibintu byinshi dufite mu bushobozi bwacu, dufitiye ibyangombwa ariko bidakorwa uko bikwiye, ugasanga bihora bisubirwamo ariko ugasanga ntabwo bihinduka uko tubifitiye ubushobozi n’uko bikwiye. Icyo ni kibazo kigomba gukemuka byanze bikunze.

Yavuze ko abaturage nta kibazo bafite kuko iyo bayobowe neza bakora neza, ariko ab’intege nke mu buyobozi batuma byinshi bagombaga kugeraho batabigeraho.

Ati “Ndashaka umwanya wo guhangana n’aba bayobozi batuzuza ibyangombwa bagomba kugeza kuri aba baturage. Ntabwo ndi bubinyure ku ruhande kandi ni uguhera hejuru kugeza hasi.”

Yavuze ko hari imikorere idahwitse adashobora kwihanganira, avuga ko hari ingero nyinshi ahereye no ku byo Umuyobozi w’Akarere yavuze ku bibazo bihari, avuga ko hari ibibazo byavuzwe bivuzwe igihe kirekire bidakwiye kuba bigihari.

Ati “Ibibazo by’imbuto z’ibihingwa, inshuro zose nje hano muri Musanze, Burera, bahora bavuga ikibazo cy’imbuto, imbuto z’ibirayi, imbuto z’ibindi bihingwa, ntabwo cyari gikwiye kuba kikiri ikibazo gikwiye gusubirwamo buri munsi.

“Ibibazo by’amaradiyo na televiziyo, ibyo nabyo bisubirwamo buri munsi buri munsi, ntabwo ari hano muri Butaro gusa, ndetse ku buryo abaturage bahitamo, abashaka kumva amakuru n’ibindi biganiro biriho ku Isi, bagahitamo kumva ibituruka mu baturanyi kurusha ibikwiye kuba bibahabwa hano iwacu. Nta mpamvu.

Yavuze ko ibyo bitumvikana, ikibazo gikomeye kikaba ari uko abayobozi batabimenya ko binahari cyangwa ko batabikurikiranye.

Yanakomereje ku bijyanye n’ubuzima, ati “hubatswe ubushobozi ndetse ku buryo ingero zimwe zitangwa ku Isi hashingiwe ku biriho, u Rwanda ruza imbere muri izo ngero, ariko ugasanga ibintu bimwe aho byakageze ku baturage, n’ibihari abaturage ntibabizi cyangwa se ntibabigezwaho, bagahitamo no kujya gushaka serivisi hanze y’imipaka, igihugu gifite ubushobozi bukwiriye kuba zibaha izo serivisi. Ingero z’abana bambuka imipaka bakajya kwivuza ibintu ndetse n’uburyo bwo kubikora bwaratangiriye mu Rwanda.

“Ntabwo bikwiye ko abantu usanga bambuka imipaka bajya gushaka ibintu bakwiye kubonera aha, ntabwo byumvikana. Bigomba guhagarara. Simwe mfitanye ikibazo namwe [abaturage], mfite ikibazo n’abayobozi, baraza gukora akazi bashinzwe cyangwa bajye kwikorera ibindi bashaka gukora ahandi.”

Yanavuze ko mu burezi, nta mpamvu ishuri rimwe rijyamo abana 100, ndetse ubwo hari benshi basibye n’abarimu baba basibye.

Yakomeje ati“Basiba bajya gukora ibiki niba wumva ko uri umwarimu, cyangwa umwana arasiba ishuri, ababyeyi barihe, abayobozi bari he? Abarimu basiba ishuri bajya gukora iki? Umwarimu nasiba ishuri n’abanyeshuri bazasiba ishuri. Ntabwo abanyeshuri bazajya kwiga abarimu badahari.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko hagati ya Perezida Paul Kagame n’Intara y’Amajyaruguru, harimo urukundo rukomeye rushingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo. Yanavuze ko Burera yaje mu turere twa mbere twamuhundagajeho amajwi mu matora ya Perezida mu 2017.

Yanavuze ko ibikorwa by’iterambere, Burera yagenewe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo iyo urebye iterambere ry’ibikorwa byihuta hagati ya 8-10%.

Ati “Akarere ka Burera uyu munsi, nk’akarere k’icyaro, ngira ngo ni ko karere usangamo ibintu bibiri bikomeye, udasanga ahandi. Gafite kaminuza Perezida wa Repubulika yashakiye u Rwanda, yo ku rwego rw’Isi, iteretse hano i Butaro. Gafite kandi ikigo mpuzamahanga gihebuje mu kuvura ibya kanseri, nta handi giteretse, yacyururukije muri aka karere ka Burera. Ibyo rero ni ibigaragaza ko Perezida wa Repubulika, imvugo ari yo ngiro.”

Yashimangiye ko ubu abaturage b’akarere ka Burera basigaye bakunda igihugu cyabo kandi biyemeje ko ari nacyo bashakiramo ibyo bakora.

Akarere ka Burera kavuzwemo ibibazo byinshi bimaze igihe bitagemurwa nk’imihanda ,inganda z’amata zananiranye kubera imikorere mibi,kutabona imbuto zo guhinga n’ibindi bitandukanye abaturage babazaga Perezida Kagame.

 

3,427 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.