umu amakuru- Hasohotse urutonde rw’abagab0 10 baryamanye na Zari uzwi cyane muri Uganda na South Africa harimo umushya yasimbuje Diamond | Umusingi

Hasohotse urutonde rw’abagab0 10 baryamanye na Zari uzwi cyane muri Uganda na South Africa harimo umushya yasimbuje Diamond

Please enter banners and links.

Zari bakunda kwita Zarithebosslady uzwi cyane mu gihugu cya Uganda ndetse na Afurika y’Epfo ari naho atuye hasotse urutonde rw’abagabo banjiye mu maguru ye bakaryamana nawe.

Umuhanzi wo muri Uganda witwa Gerald Kiwewa yigeze kuririmba ngo igare yakozeho niyo iba ikomeye kurusha inshyashya ,bakaba bashaka kuvuga ko Zari akuze kandi abagabo niwe bakunda .

Ikinyamakuru chimpreports cyanditse urutonde rw’abagabo 10 bazi mu maguru ya Zari uko hameze ,bazi niba aryoshye cyangwa abishye ,muri abo barimo abarebare abagufi ,abakire mbese kivuga ko ari abagabo b’ubwoko bwose.

Igitangaje bavuga ko Zari agikomeje gukundana n’abagabo adafite gahunda yo kurekeraho (Retering)nkuko abandi bagera mu myaka runaka bagatangira kureka ibyabagabo cyangwa n’abagabo batakimureba ariko we imyaka ye yayigize ibanga kandi bitewe n’uburyo afite amafaranga menshi agerageza kwikoraho ku buryo buri mugabo amubona akamwifuza.

Ku rutonde rw’abagabo 10 habanza uwitwa Ivan Ssemwanga babyaranye abana 3 babahungu mbere y’uko batandukana Zari akarongorwa n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania hanyuma Ivan se w’abana 3 akaza kwitaba Imana.

Farouk Sempala na Zari

William Malecela

Danny Kals ubu niwe urya ku mboga za Zari

Uyu Ivan Ssemwanga akaba yari umunyamafaranga menshi ku buryo Zari bari babanye neza dore ko akunda ahari agafaranga gahumura ndetse kakamugeraho uko abyifuza ,Ivan akaba yaramukoreraga igitaramo cya White party buri mwaka aho abazaga muri icyo kirori bose bagombaga kuza bambaye umweru hose kugeza no ku ikaroso .

Ivan Ssemwanga akaba yari yaratangije itsinda ry’abasore bazi Swaga yitwaga Rich Gang bagiraga muri buri gitaramo bagasuka amafaranga mu bantu bitabiriye icyo gitaramo .

Amakuru avuga ko nyuma yo gutandukana na Ivan Ssemwanga yabanje gukundana n’umukinnyi wa Basketball witwa Isaac Lugude ndetse wagiyeho muri Big brother muri 2014 ariko urukundo rwabo ntirwarambye nkuko itangazamakuru ryabivugaga kuko uyu musore yahise akena amanika ipantalo adashoboye kureberera iki cyuki Zari kuko akoresha amafaranga menshi ku munsi bityo bahita batandukana.

Rasta Rob MC

Undi ni Farouk Sempala ,uyu bikaba bivugwa ko atari azwi icyo akora mu buzima busanzwe ariko amakuru akavuga ko yari umutekamutwe ndetse acuruza ibiyobyabwenge ,gusa amakuru akavuga ko Zari yari yamwibeshyeho bakaba bataramaranye kabiri nyuma .

Zari azwiho gukundana n’abasitari baba abahanzi cyangwa ibyamamare mu bikorwa bitandukanye kuko akunda kuvugwaho cyane mu itangazamakuru .

Diamond na Zari bagikundana

Nyuma y’abavuzwe nibwo yahise akundana na Diamond Platnumz nawe wari umaze gutandukana n’umukunzi we Hamisa Mabeto undi nawe atandukanye na Ivan Ssemwanga ku buryo Zari yakunze uyu muhanzi bikaba ngombwa ko Zari yimuka akava Afurika y’Epfo akajya kuba muri Tanzania aho aba bombi babyaranye abana 2.

Baje gutandukana nyuma y’amakuru yahoraga agera kuri Zari ko umugabo we Diamond amuca inyuma kandi yaranze ko bakora ubukwe kumugaragaro kugeza ubwo Zari ahisemo gutandukana nawe asubira muri Afurika y’Epfo aho ubu yabonye undi mugabo na Diamondi yabonye umugore witwa Tanasha .

Diamond na Hamisa Mabeto bakundanyeho bakakanyuzaho

Danny Kals ubu niwe mugabo mushya urya ku mboga za Zari amakuru akaba avuga ko ariwe basangiye umunsi w’abakundanye Valentines day nyuma y’uko Diamond bakundanaga yari afite gahunda yo gukora ubukwe kuri uwo munsi ari nabwo batandukanye ku munsi w’abakundanya na Zari yahisemo guhiga bikomeye umugabo kugirango uwo munsi Diamond azakore ubukwe n’undi ari kumwe n’umukunzi mushya.

Undi uvugwa ko yaba yarariye ku mboga za Zari n’umugabo witwa William Malecela ukomoka muri Tanzania igihugu yakunze ariko kitamuhiriye kukibonamo umugabo ,amakuru akaba yaravugaga ko bakundana nyuma yo kugaragara amafoto yabo bifotoranije  ariko Zari akaba yarabihakanye ahubwo icyo gihe bivugwa ko aribwo yakundanaga na Farouk.

Ivan Ssemwanga nyakwigendera wasize abyaye muri Zari abahungu 3

Undi ni umugabo witwa Rasta Rob MC wakozeho kuri radio akaba yari DJ akaba yaratangaje abantu ubwo aherutse kuvuga ko yakundanyeho na Zari akamurya ndetse avuga ko Zari akwiye kumushimira kuko ariwe watumye amenyekana.

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko amakuru y’abasitari bamaze kuryamana na Zari kitayizeye neza ariko ngo umubare ugera ku 10.

1,399 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.