umu amakuru- Museveni yazamuye mu ntera abasirikare 65 bakuru harimo n’umuhungu we Muhoozi abantu bati aritegura intambara ,icy’umuhungu we ngo azamusimbura ariko Kandiho wa CMI ntarimo | Umusingi

Museveni yazamuye mu ntera abasirikare 65 bakuru harimo n’umuhungu we Muhoozi abantu bati aritegura intambara ,icy’umuhungu we ngo azamusimbura ariko Kandiho wa CMI ntarimo

Please enter banners and links.

Amakuru agezweho ubu mu gihugu cya Uganda n’izamurwa mu ntera ry’abasirikare bakuru 65 harimo n’umuhungu we wagizwe Lt Gen.Muhoozi Kainerugaba .

Uru rutonde rw’abasirikare bakuru rukimara gusohoka bamwe batangiye kuvuga ko Perezida Museveni abazamuye mu ntera kubera ashobora kuba arimo kwitegura intambara.

Bamwe batangiye gucyeka ko kubera ibibazo Uganda ifitanye n’uRwanda bishobora gushora ibihugu byombi mu ntambara ariyo mpamvu yaba yazamuye mu ntera abo basirikare bakuru 65 mu rwego rwo kubashimisha no kugirango bakore akazi neza niba ari urugamba barugeho bishimye.

Hari abandi nabo bavugaga ko Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo n’umuhungu we wari ufite ipeti rya Maj.General ubu akaba yagizwe Lt.General ari uburyo bwo kugirango umuhungu we akomeze kuzamurwa mu ntera kugirango akomeze kugira ibyubahiro byinshi n’igitinyiro mu basirikare kugirango azasimbure se ntihagire utinyuka kumurwanya.

UPDF itangaza ko muri rusange Perezida Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bagera 2031 ariko abari basanzwe bakomeye cyane bazamuwe mu ntera bakaba bagera kuri 65.

Amakuru aravuga ko n’ubwo aba basirikare bakuru bazamuwe mu ntera mu minsi ya vuba bazashyirwa mu kirihuko cy’izabukuru kugirango abandi bazaba basigaye umuhungu wa Museveni azaba abarusha ipeti bagomba kumwubaha no kumwumvira bityo umugambi wa Perezida Museveni wo gutegura umuhungu we kuzamusimbura ube ugezweho.

Uyu mugambi ukaba waramaze kumenywa n’Abagande ariwo bashaka kurwanya binyuze muri Bobi Wine ubamereye nabi nyuma yo kumenya ko urubyiruko rwinshi rufite ibibazo byinshi rutoye batsinda Perezida Museveni akaba aribyo amaze iminsi avuga ko buri rubyiruko rushake indangamuntu.

Igitangaje ku rutonde rw’abasirikare bakuru bazamuwe mu ntera ni uko umusirikare ukomeye muri Uganda witwa Brig.Kandiho uyobora CMI kandi uyu akaba ari umuntu Perezida Museveni yizera cyane .

Reba urutonde rw’abasirikare bazamuwe mu ntera ;

  1. LT Gen Ivan Koreta – Gen
  2. Lt Gen Joram Mugume – Gen
  3. Maj Gen Pecos Kuteesa – Lt Gen
  4. Maj Gen John Mugume – Lt Gen
  5. Maj Gen Prossy Nalweyiso- Lt Gen
  6. Maj Gen Charles Awany Otema – Lt Gen
  7. Maj Gen James Nakibus Lakara – Lt Gen
  8. Maj Gen Peter Elwelu – Lt Gen
  9. Maj Gen James Mugira – Lt Gen
  10. Maj Gen Joseph B Musanyufu – Lt Gen
  11. Maj Gen Charles Lutaaya – Lt Gen
  12. Maj Gen Muhoozi Kainerugaba – Lt Gen
  13. Brig Joram Kakari Tumwine – Maj Gen
  14. Brig Elly Kayanja – Maj Gen
  15. Brig Eric Mukasa – Maj Gen
  16. Brig Burundi K Nyamunywanisa – Maj Gen
  17. Brig Sam Kiwanuka – Maj Gen
  18. Brig Dr Ambrose K Musinguzi Maj Gen
  19. Brig Samuel Kawagga – Maj Gen
  20. Brig Joseph Arocha Maj Gen
  21. Brig John Lorot – Maj Gen
  22. Brig Apollo Kasiita Gowa – Maj Gen
  23. Brig Leopold Eric Kyanda – Maj Gen
  24. Brig Birungi James Mugabe – Maj Gen
  25. Brig Don William Nabasa – Maj Gen
  26. Brig Stephen Muzeyi Sabiiti – Maj Gen
  27. Brig Samuel Wasswa – Maj Gen
  28. Brig Jim Willis Byarugaba – Maj Gen
  29. Brig Timothy Sabiiti – Maj Gen
  30. Col Moses S Lukyamuzi – Brig Gen
  31. Col John M Kaganda – Brig Gen
  32. Col Charles R Tusiime – Brig Gen
  33. Col Fenekansi Mugyenyi – Brig Gen
  34. Col Adolf Serwada – Brig Gen
  35. Col John C Anywar – Brig Gen
  36. Col Jackson Bell – Brig Gen
  37. Col Dr Kenneth Ocen Obwot Brig Gen
  38. Col Sam Omara – Brig Gen
  39. Col Emmy Mulindwa – Brig Gen
  40. Col Stephen Mugerwa – Brig Gen
  41. Col Johnson Muma – Brig Gen
  42. Col Frank Kyambadde – Brig Gen
  43. Col Moses Kwikiriza – Brig Gen
  44. Col Ceaser Innocent Bahwezi Brig Gen
  45. Col William Beinomugisha Brig Gen
  46. Col James Kaija – Brig Gen
  47. Col Godwin Karugaba – Brig Gen
  48. Col Fred M Karara – Brig Gen
  49. Col Fred Rugadya Akiiki – Brig Gen
  50. Col Bonny Bamwiseki – Brig Gen
  51. Col Ronald S Bigirwa – Brig Gen
  52. Col Joseph Balikudembe – Brig Gen
  53. Col Felix Kulaigye – Brig Gen
  54. Col Wilson Muhabuzi – Brig Gen
  55. Col Dr James Kiyengo – Brig Gen
  56. Col Dr Stephen Kusasira – Brig Gen
  57. Col Bob Paciesky Ogiki – Brig Gen
  58. Col Peter Gaitan Omola – Brig Gen
  59. Col Julius Biryabarema – Brig Gen
  60. Col Flavia Byekwaso – Brig Gen
  61. Col Dr Shilling E Tibayungwa- Brig Gen
  62. Col Johnson Namanya – Brig Gen
  63. Col Dr Patrick Ogwok Ogen – Brig Gen
  64. Col Daniel Mugumya Kakono Brig Gen
  65. Col Godfrey Mujuni – Brig Gen

 

Muhungu John -Kampala

1,722 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.