umu amakuru- Impamvu ikomeye cyane Perezida Museveni yasuye Kabaka yamenyekanye ni Bobi Wine utuma atakiryama neza | Umusingi

Impamvu ikomeye cyane Perezida Museveni yasuye Kabaka yamenyekanye ni Bobi Wine utuma atakiryama neza

Please enter banners and links.

Perezida Museveni wa Uganda ejobundi hashize yari yasuye Kabaka cyangwa Umwami wa Buganda ariko abantu ntibamenye impamvu Perezida Museveni yari yasuye Kabaka Mutebi.

Ikinyamakuru Umusingi nkuko gikunzwe cyane muri Uganda bamwe mu bantu baba mu rukari ariho kwa Kabaka w’Abagande batubwiye impamvu ikomeye cyane yatumye Museveni asura urukari cyangwa u Lubiri.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi aravuga ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye Perezida Museveni asura Kabaka Mutebi  ari H.E Bobi Wine wa People Power umuraje inshinge atasinzira neza kubera ko ashaka gukura Museveni kubutegetsi.

Bobi Wine n’umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda kubera indirimbo ze nka Kyarenga na Tuliyambara Engule n’izindi nyinshi yahereye cyera aririmba indirimbo zivugira abakene akaba aherutse kujya mu gitaramo cyo kwa Kabaka aririmba indirimbo zivuga ibibi bya Museveni na Leta ye bikaba biri mu byababaje Museveni.

Perezida Museveni ari kumwe na Kabaka Mutebi

Bobi Wine aririmba mu gitaramo gitegurwa buri mwaka no kwa Kabaka

Iyo ugiye kwa Kabaka ucinya inkoro hasi mu rwego rwo kumuha icyubahiro uwo akaba ari Bobi Wine

Museveni aganira na Kabaka ku kibazo cya Bobi Wine

Bobi Wine n’ubwo ari umuhanzi n’umudepite wa Kyadondo akaba rero yarakundaga kwiyita Omubanda wa Kabaka bivuze ko ari umuntu ukunda Kabaka cyane kandi Kabaka akundwa n’Abagande benshi bivuze ngo Bobi Wine yashaka ko Abagande bakunda Kabaka abigarurire kuko ari benshi cyane.

Museveni rero akaba yagiye kuganira na Kabaka kugirango amubaze uburyo bafatanya gukemura ikibazo cya Bobi Wine ,amakuru akaba avuga ko Museveni yabajije Kabaka icyo bakora kugirango ikibazo cya Bobi Wine gikemuke maze Kabaka amubwira ko agiye kukigaho.

Bamwe mu bantu bo muri People Power batangiye kugira impungenge ko Bobi Wine bashobora kumuha amafaranga menshi cyane akemera akava mu bya politiki ndetse bakamuha n’ubutaka bunini cyane dore ko Museveni ashaka gusubiza Kabaka ubutaka bwa Buganda bwari bwaratwawe n’abantu maze bakabinyuza muri iyo nzira bakabuha Bobi Wine akaba umuherwe ukomeye muri Uganda n’ubwo n’ubu ari umuherwe muri Uganda.

Museveni akaba ashaka guha uwitwa Peter Mayiga ubwa Visi Perezida kugirango amufashe gukemura ikibazo cy’Abagande badakunda Museveni ko bamukunda kuko bazaba bafite umuntu bavuga ko ari mu bayobora igihugu kandi wumva ibibazo byabo.

Peter Mayiga niwe bita Katikiro mu Lubiri akaba ariwe icyegera cya Kabaka akaba afite uruhare runini muri Uganda kuko aravuga bakamwumvira bityo rero Museveni akaba ashaka kumwiyegereza abinyujije mu kubiganiraho na Kabaka.

Museveni uko byagenda kose arashaka kuguma ku butegetsi dore ko amaze imyaka 30 ku butegetsi usanga bamushinja ko igihugu yakiyoboye nabi cyuzuye ruswa no kutubahiriza amategeko ,umwanda n’ibindi byinshi aribyo Bobi Wine ashingiraho amunenga.

Ese Bobi Wine yakwemera bakamuha bituga cyangwa ruswa akava mu bya politike?cyangwa azemera niba ari ugupfa abipfiremo nkuko yabivuze ubwo yakubitwaga agafungwa bikamuviramo kujya kwivuza muri Amerika bamubaza niba afite ubwoba ashobora kubireka ati wenda nzemera mpfe ariko hari abandi benshi bazakomereza aho ngeze.

1,059 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.