umu amakuru- Rubavu:Yirukanywe mu nzu yaguze none arara mu nzererezi kandi afite ubwoba ko abana be bazafatwa kungufu ,umugabo we arafungwa,imitungo ivugwamo aba Jenosideri nyirabayazana | Umusingi

Rubavu:Yirukanywe mu nzu yaguze none arara mu nzererezi kandi afite ubwoba ko abana be bazafatwa kungufu ,umugabo we arafungwa,imitungo ivugwamo aba Jenosideri nyirabayazana

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatanu tariki 18 Mutarama 2019 umugore witwa Nyaransabimana Cecile yatangarije Ikinyamakuru Umusingi nyuma yo kumva ko aricyo kivugira abaturage akarengane kabo kugirango abayobozi bamenye ukuri kuko bamwe mu bayobozi baba barababeshye uko ikibazo giteye ,akaba yavuze ko yakuwe mu nzu yaguze ajya gucumbikirwa mu nzererezi umugabo we arafungwa.

Nyaransabimana yagize ati “Ntimwadufasha kutuvugira akarengane twakorewe n’umuntu wihaye kuzungura imitungo itari iye atabyemerewe kuko yazanye n’abapolisi baduhora mu nzu kandi turacyafite imanza tuburana baba bafashe umugabo wanjye bamushyizeho amapingu abana bashaka gutabara se biba ibyubusa baramujyana tugiye kumva twumva ngo bamushyizeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kandi polisi zari zamushyizeho amapingu”.

Nyiransabimana n’umujinya mwinshi akomeza avuga ko ngo wagirango Rubavu atari mu Rwanda bitewe n’akarengane kahaba kandi abayobozi babigizemo uruhare kubera za ruswa.

Yakomeje avuga ko akarengane atari keza kuko byose byitirirwa Leta ariyo mpamvu inzego zo hejuru ziba zikwiye gukurikirana cyane kuko bashobora kurenganya umwe ejo undi ugasanga bibaye umuco kandi twumva ko mu Rwanda hari ubutabera none turabushaka ngo buturenganure.

Nyiransabimana Cecile n’urubyaro rwe

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yagiye gukemura ibibazo Rubavu ari kumwe na Nzabonimpa Ilidephone na Uzamushaka Providance

Uzamushaka Providance wagurishije imitungo Nyaransabimana n’umugabo we basohowemo

Umuvunyu mukuru n’abayobozi b’inzego zitandukanye bagiye gukemura ibibazo Rubavu

Gitifu Uwajeneza Jeanette wahaye Hagumimana Jules amafaranga aburanwa na Ilidephone Nzabonimpa

Izi nzego zose Umuvunyi wamenyesheje kuki ntacyo zikora kurenganura abaturage ?

Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije uwo umugabo we yakubise agakomeretse bikamuviramo gufungwa maze avuga ko ari uwitwa Jules Hagumimana ariwe wari wazanye n’abapolisi kubasohora mu nzu ari nabo bamufashe baramujyana.

Yakomeje avuga ko ari ubwisikoro bwa Jules kuko ariwe ushaka iyo nzu ngo kuko ari imitungo ya bene wabo ahitamo kubeshyera uwitwa Iyamuremye Jean Marie Viany bari bafitanye imanza z’imitungo kubera ko Jules avuga ko yahawe uburenganzira bwo gucunga imitungo yo kwa Ntawumenyumunsi Marc ariko yasabwe n’urwego rw’Umuvunyi ko azana icyemezo cy’umuryango wose wasinyeho ko bamwemereye kubacungira imitungo yabo none yarakibuze.

Muri kopi ikinyamakuru Umusingi gifite y’urwego rw’umuvunyi ku kibazo cya Jules Hagumimana ushaka guhagararira umuryango wo kwa Ntawumenyumunsi Marc ivuga ko Jules Hagumimana adafite uburenganzira bwo gucunga iyo mitungo ahubwo urwego rw’umuvunyi rwari rwamuhaye ukwezi kumwe kuba yazanye urwandiko rusinyweho n’abagize umuryango bose kandi bikanyuzwa muri Ambasade y’uRwanda mu bihugu batuyemo kandi akagaragaza imyirondoro yabo.

Kubera ko bamwe bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bivugwa ko bamwe mu muryango wa Ntawumenyumunsi Marc batifuza ko aho baherereye hamenyekana bagafatwa ndetse amakuru atugeraho ni uko bahinduje n’amazina yabo bityo rero Hagumimana Jules ibyo bamubwiye gukora bitazashoboka kuko bose bitashoboka ko bamusinyira.

Ikinyamakuru Umusngi kimaze kumva ibyo Nyiransabimana Cecile avuga kuko yavuze ko n’umuyobozi w’umudugudu wa Gisenyi Mohamad Twahirwa  yari ahari ndetse nawe ngo agerageje kuvuga ko ibyo bakora ataribyo nawe baramufunga ,tukaba twashatse kumubaza uko yabibonye atubwira ko ari muri gasutamu ati nyuma y’iminota 40 mwongere mumvugishe ariko nyuma twongeye kumuhamagara aradukupa.

Kubera ko ngo n’ukuriye Njyanama y’Akagali yari ahari nawe twashatse kumubaza uko yabibonye ati “Nari mpari ariko nza kuhava ariko nabonye gitifu w’Akagali k’Umuganda yarakoze raporo ubwo mwamubaza ariko njye nkurikije ibyo nabonye iriya raporo irabogamye cyane kubera izindi mbaraga zibyihishe inyuma cyeretse turi kumwe nkabikwibwirira atari kuri Telephone”.

Ikinyamakuru Umusingi cyakomeje kijya kubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali k’Umuganda witwa Gikundiro kuko niwe wakoze raporo ya Iyamuremye Jean Marie Viany ufunzwe bivugwa ko yahimbiwe ibyaha kugirango babone uko bisubiza imitungo maze avuga ko atari ahari arwana ariko yahageze agasanga ari mu mapingu ariko bamubwira ko yarwanye agakomeretse Hagumimana Jules .

Gikundiro ati “Njye nahageze ari mu mapingu ariko abavuga ko abeshyerwa kuki batabivugiye aho?gusa n’abantu bamaze igihe mu manza nyinshi nicyo nakubwira”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Hagumimana Jules ibimuvugwaho ko yaba yarabeshye Iyamuremye Jean Marie Viany kugirango abone uko yisubiza inzu ya Iyamuremye yaguze Miliyoni 10 ariko ntiyadusubiza n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ariko n’ubusanzwe kubera afite nimero yacu ya Telephone atajya atwiba kubera kugaragaza ibyo akorera abaturage bamushinja kubahohotera.

Nyaransabimana Cecile akaba yongeye nyuma atubwira ko hari ikindi yari yibagiwe kutubwira ko aho yajyanywe gucumbikisha na Akarere ka Rubavu bahamukuye bamujyana mu nzererezi akaba afite impungenge z’abana be babakobwa bashobora gufatwa ku ngufu ati “Ubu ibikoresho byo mu nzu byose barabitwaye n’imyenda yose nokubona icyo kwambara ntibyoroshye n’abana ntago babona uko bajya kwiga mbese tumerewe nabi”.

Amakuru dufitiye kpi ni uko bamwe mu muryango wa Ntawumenyumunsi Marc bashinjwa Jonoside yakorwe Abatutsi mu 1994 ndetse na raporo y’Umuvunyi dufite ivuga ko Polisi na Parike ndetse n’inzego z’ibanze zabwiwe gukurikirana amakuru yabo bantu basanga ari ukuri imitungo yabo igafatwa none amakuru akaba avuga ko hari umuntu ukorana nabo uba I Kigali tugicukumbura amakuru ye neza aho atuye ,ariwe banyuzaho amafaraga kugirango hakorwe ibishoboka byose imitungo yabo Leta itayitwara.

Andi makuru ni uko uwacungaga imitungo yabo ndetse yarayibarujeho witwa Uzamushaka Providance ubu yaburiwe irengero bivugwa ko ari umugambi wacuzwe bakamuha amafaranga ngo ajye kwihisha kugirango Hagumimana Jules asigare mu mitungo agaruze niyagurishijwe ariko akaba ari kubikora nabi nkuko babimushinja abo yayambuye.

Igitangaje ni uko kopi dufite igaragaza Hagumimana Jules asinyira ubuyobozi ko Uzamushaka Providance ari uwo mu muryango wo kwa Ntwumenyumunsi Marc witabye Imana ndetse na se wa Jules arasinya n’abandi bagabo bari bahari ariko aca inyuma atangira kumurega ko atari uwo kwa Ntawumenyumunsi Marc ubwo ibyo bifatwa gute mu bayobozi no mu Nkiko ?.

Nzabonimpa Ilidephone avuga ko ari ubwesikoro ahubwo bagiye kumurega n’abamushyigikiye bose kandi ko bizatinda akageraho akibonanira na Perezida akamubwira uburyo akarengane kagiye kubica muri Rubavu kandi yizeye ko ikibazo cye amaherezo kizakemuka agahabwa amafaranga ye Miliyoni zirenga 5 abashinwa baguze isambuye ye amafaranga ye Gitifu Uwajeneza Jeanette wayoboraga Umurenge wa Rugerero yayafashe akayaha Hagumimana Jules nabwo akayamuha mubice bice kandi yaragombaga kuyamuha abitegetswe n’Urukiko ndetse na raporo y’Umuvunyi ikaba ibivuga ko yayahawe mu buryo butemewe.

Urwego rw’Umuvunyi rwari rwashyizeho itsinda ririmo inzego zikomeye harimo iza gisirikare abaturage bishimye ko ikibazo umuvunyi yagihagurukiye ariko kubona kugeza uyu munsi cyarananiranye ,bamwe mu bari bagize itsinda harimo Lt.Col.JK Gakuba(Ag 201)Bde Comd,Lt.Col.A.Kayumba ,DRE Comd,Gakwandi Jean Luc.NISS,AIP Munyanshongore ½ OC.Station Police/Rugerero bakaba barahuriye ku biro by’Umurenge wa Rugerero umunsi wose inama yarangiye hafi zigana saa moya y’ijoro ariko abaturage bakaba bababajwe ni uko iyo nama ntacyo yatanze kuko ibibazo byarushije kwiyongera nyuma yaho.

Tuzabagezaho indi nkuru irambuye y’abantu 8 bose baguze imitungo na Uzamushaka Providance wabuze amaze kwandikira umuvunyi ko yasabye imbabazi umuryango we ariko muri urwo rwandiko dufite kopi ntavuge niba asabye imbabazi abamuhaye amafaranga yabo bagura uko bizagenda ,muri abo harimo uwitwa Nzabonimpa Ilidephonse nawe uri mu manza na Jules Hagumimana n’andi makuru menshi dufite tuzayabagezaho.

Gatera Stanley

1,453 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.