umu amakuru- Impamvu Kabila yatinye gusohoka igihugu nka Nkurunziza kandi yagombaga kwitabira inama yiga ku bibazo bya Congo | Umusingi

Impamvu Kabila yatinye gusohoka igihugu nka Nkurunziza kandi yagombaga kwitabira inama yiga ku bibazo bya Congo

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi muri Ethiopia ku kicaro cya AU habaye inama y’abakuru b’ibihugu batoranijwe 16 ariko hataramenyekana icyagendeweho mu gutumira abo 16  kujya kwiga ku kibazo cya DR.Congo.

Igitangaje ni uko Perezida Kabila uri mu nzira zo gutanga ubutegetsi kubera habaye amatora ariko bivugwa ko

Étienne Tshisekedi yatsinze byagateganyo ariko mugenzi we bari bahanganye Fayulu  yanga kubyemera avuga ko yibwe amajwi.

Fayulu ashyigikiwe n’Idini rya Gatulika rifite uruhare runini muri icyo gihugu kubera ko ibyo rivuze abaturage babyemera nkukuri ndetse Fayulu akaba ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye byo hanze ya Afurika. Ikirego cya Fuyulu akaba yarakigejeje mu rukiko hategerejwe ko urukiko rufata icyemezo nkuko muri Kenya byagenze amatora agasubirwamo cyangwa hakaba gusubiramo kubara amajwi aribyo impungenge za AU zo kwiga ku kibazo cya Congo.

Ikibabaje ni uko Perezida Kabila yahawe ubutumire bwo kwitabira iyo nama ariko akaba yatinye kuyitabira bivugwa ko yatinye ko ashobora gusohoka igihugu ntagisubiremo nkuko byagendekeye Perezida w’uBurundi nawe wagiye muri Tanzania ubutegetsi bugafatwa agatangira kwinginga abamufasha gusubira mu gihugu bitagishobotse kugeza ubwo habaye inama y’abandi bayobozi b’ibihugu bamufasha gusubirana ubutegetsi kuva icyo gihe ntarongera gusohoka igihugu.

Byagaragaye ko bimeze nko kujya mu rugo rw’umugabo mugatangiura kwiga ku bibazo by’uwro rugo adahari ariko Perezida Kagame akaba ari nawe uyoboye AU yavuze ko Kabila yagejejweho ubutumire avuga ko atazaboneka kubera ibibazo muri muri Congo ariko ngo yemera kuzohereza abamuhagarariye.

Perezida Kagame nkuko Chimpreports ibivuga yavuze ko abanyamahanga atribo bakwiye kuza gukemura ibibazo by’Afurika ahubwo mu gihe havutse ikibazo bo ubwabo baba bakwiye guhura bagashakira hamwe umuti w’ibibazo by’Afurika ariyo mpamvu inama yari ngombwa kugirango ikibazo cya Congo gishakirwe umuti.

Biteganijwe ko kuwa kabiri tariki 9 Mutarama 2019 aribwo urukiko ruzatangaza ibizaba byavuye mu rubanza Fayulu yareze asaba ko yibwe hasubira kubarwa kw’amajwi ,mu gihe umuhango wo kurahira uteganijwe Kuwa 22 z’uku kwezi.

Abakurikirana ibya politike bavuga ko izi mpaka zo kuvuga ngo umwe yatsinze undi yatsinzwe zishobora kubyara intambara kubera ko bamwe mu bakuru b’ibihugu hari abafite uwo bashyigikiye, bamwe bari inyuma ya Fayulu abandi inyuma ya Tshisekedi bigacyekwa ko bishobora kurangirira mu mirwano n’imyigaragambyo.

Rwego Tony

 

 

1,347 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.