umu amakuru- Uzamushaka Providance yarashimuswe?ni gute umuntu ashimutwa yarafitanye ibibazo by’imitungo n’abantu ntibafatwe | Umusingi

Uzamushaka Providance yarashimuswe?ni gute umuntu ashimutwa yarafitanye ibibazo by’imitungo n’abantu ntibafatwe

Please enter banners and links.

Uzamukoshaka Providance amezi agiye kuba 2 yaraburiwe irengero nyuma yo kugirana ibibazo by’imitungo na benewabo bamwe baba hanze ndetse bamwe muribo bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’inkuru twakurikiranye kenshi ndetse iyi nkuru ikaba yaravugwagamo umunyamabanga nshiingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero wareze Ikinyamakuru Umusingi muri RMC ko cyamwanditseho ,kigategekwa gukuraho inkuru kigasaba imbabazi mu nyandiko ariko ikibabaje n’uburyo uyu munsi abategekaga gusiba inkuru ku rubuga no gusaba imbabazi batari kubona ko ibyo Ikinyamakuru cyakoraga cyavugiraga rubanda kigamije kurwanya akarengane none uwo cyavugiraga yarashimuswe.

Mu minsi yashize twatangaje inkuru y’ibira rya Uzamushaka Providance nyuma y’abantu baba I Rubavu kutubwira ko ashobora kuba yarashimuswe ndetse bakeka ko abo benewabo baba hanze aribo babiri inyuma bashobora kuba bafite abo bakorana.

Kubera ko iki kibazo Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase yari yaragiye kugikemura ndetse ategeka ko imitungo imwe ihabwa Uzamushaka Providance indi igahabwa Leta kuko abo benewabo wa Uzamushaka hari imitungo bashinjwa bangije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse kopi z’imanza za Gacaca zimwe dufiteho kopi yazo.

Byatumye Ikinyamakuru Umusingi mu nkuru iheruka tubaza Umuvunyi Mukuru Murekezi niba hari amakuru ya Uzamushaka Providance yaba afite maze aduha ubutumwa bugufi kuri Telephone igendanwa avuga ko hari urwandiko rwaje mu biro bye ruvuga ko Uzamushaka Providance yasabye imbabazi ariko akavuga ko yasabye Komanda wa Polisi ya Rubavu gukurikirana ikamenya amakuru ya Uzamushaka ariko nta kintu baramusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba kuri Telephone ntibyadukundira ndetse tumwandikira ubutumwa bugufi ntabwo ntiyasubiza.

Uzamushaka Providance waburiwe irengero

Umuvunyi Mukuru Murekezi hagati ni Nzabonimpa waguze isambu na Uzamushaka nubu akaba atarahabwa amafaranga ye ,Umuvunyi yari yagiye gukemura ibibazo by’abaturage i Rubavu

Uzamushaka Providance yandikiye inzego zose azisaba kurenganurwa ndetse yandikira na Perezidansi ariko itariki bamuhaye yo kwitaba muri Perezidansi uwo munsi baramufashe baramufunga na mugenzi we witwa Ilidephonse Nzabonimpa waguze isambu kuri Uzamushaka hanyuma nawe akayigurisha Abashinwa bubakaga umuhanda hanyuma bataramwishyura benewabo wa Providance nibwo bohereje uwitwa Jules ko ariwe ubahagarariye abashinwa amafaranga bayaha Gitifu wa Rugerero kugeza n’ubu amafaranga Ilidephonse ntarayabona kandi Umuvunyi yari yasabye ko amafaranga asubizwa kuri konte y’Umurenge nyuma yo gusanga yaratanzwe kandi nta rukiko rwigeze rwemeza ko atangwa.

Kuwa 25 Ukuboza 2018 nibwo undi muntu utuye I Rubavu utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ati “Ni gute umuntu aburirwa irengero kumara hafi amezi 2 yose inzego zikicecekera kandi yari afitanye ibibazo by’amakimbirane by’imitungo abo bari bafitanye ibibazo ntibafatwe ngo babazwe?”.

Yakomeje avuga ko ibura rya Uzamushaka ribateye impungenge bakeneye ko inzego zimushakisha bakamenya niba akiri muzima cyangwa yarapfuye kandi bakanamenya ababyihishe inyuma kuko ushobora gusanga abo benewabo baba hanze aribo bafite abo bakorana nabo aribo babyihishe inyuma kandi nabo bakwiye gufatwa.

Amakuru tugikurikirana ni uko bivugwa ko urwandiko rwandikiwe Umuvunyi mukuru ko rushobora kuba ari uruhimbano bararwanditse kugirango bajijishe ko Uzamushaka yasabye imbabazi hanyuma bareke kwirirwa bakurikirana ikibazo cye.

Ku bijyanye n’ifungwa rya hato Uzamushaka Providance yaregeye umuvunyi ko afungwa kenshi kandi ntabyaha aregwa ,Umuvunyi yari yategetse ko hatazagira uwongera kumufunga.

Andi makuru twabonye ni uko bivugwa ko abo ku ruhande Uzamushaka bafitanye ibibazo batubahirije icyemezo cy’Umuvinyi mukuru ahubwo batanga ikirego ko batishimiye imyanzuro yafashe kuri icyo kibazo.

Iki n’ikibazo kimaze imyaka ariko intandaro ikaba yaraturutse ahanini ku kibazo cya Nzabonimpa Ilidephonse waguze isambu na Uzamushaka nyuma nawe Abashinwa bagashaka kuguraho aho bubaka amazu bakora umuhanda bashaka kumuha Miliyoni zirenga eshanu nibwo abo baba hanzi y’igihugu mu buhungiro bohereje uwitwa Jules ariko bamuha icyangombwa kimwemerera kubahagararira ariko kitanyuze muri Ambasade nkuko bikorwa ahandi ari naho Umuvunyi mukuru yavuze ko bose uko bangana bagomba gusinya kuri icyo cyemezo kikanyura muri Ambasade nibwo byaba byemewe ariko mu gihe badasinyeho bose byaba bitemewe.

Ikindi imitungo yanditseho Uzamushaka Providance kandi yayanditsweho mu buryo bwemewe ,ubuyobozi bubizi ari nabyo Nzabonimpa Ilidephonse avuga ko we yaguze mu buryo bwemewe n’amategeko akwiye guhabwa amafaranga ye.

Ikindi gitangaje ni uburyo n’abandi bari baraguze na Uzamushaka baherutse gusohorwa mu nzu bakajya gucumbika mu Karere ka Rubavu nayo tukaba tukiyakurikirana uburyo icyo kibazo cyakemuwe.

Amakuru kandi avuga ko Akarere ka Rubavu kari mu Turere twa mbere tugaragaramo ruswa nyinshi cyane .Turacyakurikirana amakuru ya Providance Uzamushaka niba yarishwe cyangwa akiri muzima bikamenyekana aho ari.

3,323 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.