Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose
— December 8, 2017
Please enter banners and links.

Mu gihe tukiri mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwatangiye ku itariki ya mbere bukazarangira ku italiki 9 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa, ariko ikigaragara ni uko hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko.
Ikibigaragaza ni uko mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.
Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugirango icike mu gihugu.
Yasabye abatwara ibinyabiziga kuzuza ibisabwa kugirango bajye mu muhanda aho yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga ko mbere yo kujya mu muhanda baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’abakoresha imodoka zikora ubucuruzi turabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa ngo bakore ubucuruzi.”
Yakomeje asaba abashoferi kubahiriza amategeko no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere.
Yavuze ati:”Abashoferi bubahe amategeko uko ari, niba byabayeho ko bagwa mu cyaha cyangwa mu ikosa ntibikwiye kubinjiza mu kindi cyaha cya ruswa, dore ko kiba kinaremereye kurusha cya kindi icyo kujya mu muhanda hari ibyo batujuje.”
CIP Kabanda yavuze ko isahmi rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa aho yavuze ati:”Buri munsi iyo abapolisi bagiye ku kazi, babanza kuganirizwa ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo, akabwirwa ko akazi agiyemo atagomba kwakira ruswa, ufatiwe muri iyo ngeso akirukanwa kuko hari abirukanwa buri mwaka bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.”
Yasoje asaba abashoferi kumenya ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kuyikumira no kuyirwanya, bakaba basabwa gufatanya na Polisi bagahurira ku myumvire yo kurwanya ruswa kuko nibyo bizatuma icika.
Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu witwa Mazimpaka Emmanuel ukomoka mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, yemeye ko yatanze ruswa anabisabira imbabazi.
Yavuze ati:” Nari ntwaye imodoka, ngeze i Kigali dusanga Polisi yakoze umukwabu, igihe umupolisi ambaza ibyangombwa, mbimuhaye nshyiramo n’amafaranga 2000 ahita amfata.”
Yakomeje avuga ati:”Icyaha nakoze ndakemera nkanagisabira imbabazi, nkanasaba abashoferi bagenzi banjye gucika kuri iyi ngeso yo gutanga ruswa.”
Gicumbi: Polisi yahaye abagororwa bo mu Miyove ikiganiro ku kwirinda ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge
Abagororwa bagera kuri 600 bo muri Gereza ya Miyove iri mu karere ka Gicumbi bakanguriwe kwirinda ibyaha byatumye bafungwa no kugira uruhare mu kubirwanya ndetse no kubikumira igihe bagifunze ndetse n’igihe bazaba barafunguwe bari mu muryango.
Ibi babikanguriwe ku itariki 5 Ukuboza n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Gaston Karagire, ubwo yabasuraga akabaha ikiganiro kibanze ku kubakangurira imyitwarire myiza, kwirinda gukora ibindi byaha ndetse no kuzafatanya n’abandi kubirwanya igihe bazaba bafunguwe; aha yari kumwe n’umuyobozi w’iriya gereza, Superintendent of Prisons Rutayisire.
Mu kiganiro yatanze, SP Karagire yababwiye ko, n’ubwo bafunze ariko ari abaturarwanda kandi ko, nk’abandi bose, uruhare rwabo rukenewe mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwibungabungira umutekano kuko nabo ingaruka z’umutekano muke zibageraho.
SP Karagire yagize ati:”Ubundi Polisi ireba ingaruka uwanyoye ibiyobyabwenge bimugiraho bigatuma akora ibindi byaha, ariko ntabwo ireba uko byangiza ubuzima bwe, niyo mpamvu duhora dufatanya n’ubuyobozi bwa gereza mugororerwamo kugirango habeho kurwanya ibyaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ariko tunasigasira ubuzima bwanyu”.
Yakomeje ababwira ati:”Muri abahamya b’ingaruka zo gukora ibyaha birimo ibyo mufungiwe nko kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gufata ku ngufu, no gusambanya abana. Nimufungurwa muzirinde kongera kubikora kandi mugire uruhare mu kubirwanya no kubikumira mwigisha abandi baturage ingaruka zabyo kandi muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze cyangwa abategura kubikora.”
Yaboneyeho kubasaba ko, ubwo bari mu bazi neza icyaha n’ingaruka zacyo bakwiye kubera umusemburo abandi baturage, bihereye aho bari ubu, bakafasha gukumira no kurwanya ibyaha byose.
Aha yagize ati:” Buri wese ni ingirakamaro ku mutekano n’iterambere ahoy aba ari hose.Aho mufungiye niharangwa umutekano, bizaha isomo abahaturiye kandi abazajya bava hano babe imboni z’umutekano mu miryango n’abaturage bazaba basanze.”
Avuga kuri gahunda za Leta , SP Karagire yagize ati:”Mu Rwanda hari gahunda zimwe na zimwe nk’iz’ubumwe n’ubwiyunge n’iz’iterambere zagiyeho bamwe muri mwe muri hano, ni byiza rero ko namwe mugezwaho aho igihugu kigeze kugirango igihe muzavira hano muzafatanye n’abandi guteza imbere igihugu”.
Yababwiye ko nibataha bazafatanya n’abandi bamaze kugera kure muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, bakitabira umuganda wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bakajya mu bwisungane mu kwivuza gahunda ya gir’inka n’izindi.
Yababwiye kandi ko ubu mu Rwanda hari gahunda yitwa “Umugoroba w’ababyeyi”, aho ababyeyi bahura bakaganira ku bibazo ndetse n’amakimbirane ingo zabo zifite, bakabicocera hamwe bikabonerwa umuti maze abasaba kuzihatira kubigiramo uruhare rugaragara.
2,696 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wa Rwanda Focus yafunguwe arangije umwaka muri gereza
Champions League: Amakipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe uko yatomboranye ,Real Madrid na Manchester City, FC Barcelone na Napoli,Liverpool isigaye iryana izahura na Atletic Madrid
Leave a reply