Ibindi bitangaza bigiye kuba kuri Mugabe na Mnangagwa bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera abantu ibihumbi 20.000 bishe.
— November 26, 2017
Please enter banners and links.

Hari icyegeranyo cyasohotse muri Zimbabwe gisohowe na Catholic Commission for Justice and Peace in Zimbabwe’ (CCJPZ) kivuga ko Mugabe na Mnangagwa bashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kugirango bakurikiranweho ibyaha byo kwica abantu bagera mu bihumbi 20.000 bishwe mu myaka yo mu 1980.
Umusirikare Gen. Solomon Mujuru wari umukuru w’Ingabo za Zimbabwe ari kumwe n’abasirikare bakuye Mugabe ku bwa Perezida barimo Gen. Constantino Chiwenga , Air Marshall Perrence Shiri ,icyo gihe yahawe amategeko na Perezida Mugabe ko ajyana batayo 3 z’ingabo bagatera ahitwa Matabeleland ahari abarwanyaga Mugabe icyo gihe bityo baratera bica abagera ku bihumbi 20.000.


Ibya Perezida Mugabe rero byabaye bibi kuko abo yakoranye nabo ayo marorerwa babasirikare bakuru bari bamukingiye ikibaba bavuze ko atazafungwa kubera kumukura ku butegetsi ndetse bamwemerera gukomeza guhembwa umushahara yahembwaga ariko aho byabereye bibi n’ikigo cyitwa Genocide Watch cyatangaje kuri iki cyumweru ko Mugabe na agomba kugezwa imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha agakurikiranwaho ibyaha byo kwica abantu no guhohotera uburenganzira bwa muntu yakoze igihe yari akiri Perezida.
Muri batayo zagiye mu gihugu cya Ndebele ahiciwe abo bantu hajyanyweyo batayo y’abasirikare bazi kwica no kurwana ‘Fifth Brigade yatozwaga n’abasirikare babahanga Mugabe yari yarakuye muri North Korea kugirango bamufashe gutoza ingabo ze zizamurinda haramutse hari umwanzi ushaka kumutera akaba yabitabaza bakaba aribo bagiye mbere nyuma yohereza izindi batayo 2.
Icyo gihe uwitwaga Joshua Nkomo niwe wari ukuriye Ishyaka ryitwa Zimbabwe African People’s Union (ZAPU) ryari rihanganye n’irya Mugabe icyo gihe Zimbabwe ikimara kubona ubwigenge.
Uretse abaturage bo mu gihugu cya Ndebele ,abandi bagera ku bihumbi 30.000 barafashwe barafungwa ndetse abandi baratoroka bajya gushaka ubuhungiro none kubera ko Robert Mugabe yavuye ku bwa Perezida imryango y’abo bantu bishwe icyo gihe n’ibigo byavuzwe hejuru barasaba ko Mugabe agezwa imbere y’urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha agakurikiranwa ibyaha bya Jenoside no kwibasira uburenganzira bwa muntu.
Gregory Stanton uyoboye ikigo cya Genocide Watch yatangaje ko imyiteguro yo kujyana Robert Mugabe mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha yarangiye aho agiye gusangayo abandi bahoze ari abaperezida b’ibihugu bitandukanye barimo Charles Taylor wa Liberia, Laurent Gbabgo wa Ivory Coast na Slobodan Milosevic wa Serbia.
Stanton yavuze ko ubwicanyi bwa Gukurahundi massacre ntaho butaniye n’ubwabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Bosnia (1992-1995, Darfur (2003) , Nazi holocaust (1941-1945) ati bose abagize uruhare muri ubwo bwicanyi ndengakamere bajyanwa mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha bagahanwa na Mugabe niho agiye kujyanwa ahanwe.
Ibyo byose Mugabe amaze kubyumva yavuze ko ubwo bwicanyi bamushinja ari abazungu babuhimbye babumugerekaho kugirango babone uko bamwikiza kubera yabirukanye muri Zimbabwe.
Rwego Tony
2,832 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Nyuma y’uko ikigo cya Cleverland TVET gitsindishije abanyeshuri benshi ku rwego rwa mbere mu gihugu ,Ababyeyi barashimira ubuyobozi bw’Ishuri
Leave a reply