umu amakuru- Menya umugabo witwa Bishop Musisi Bob Charles uzanye iterambere rikomeye ry’uburezi n’ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba. | Umusingi

Menya umugabo witwa Bishop Musisi Bob Charles uzanye iterambere rikomeye ry’uburezi n’ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba.

Please enter banners and links.

Mugisha Bob Charles ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana akaba yaratangije ishuri ry’abana b’incuke n’abakuru ryitwa Victorious Nursary and Primary School riherereye mu Karere ka Kayonza.

Kuwa 30 Kanama 2017 Ikinyamakuru Umusingi cyari cyasuye iri shuri maze dusanga ari ishuri ryiza rifite gahunda nziza zijyanye n’imyigire igezweho ndetse ikiza cy’iri shuri ryigisha abanyeshuri ijambo ry’Imana ribafasha gukura bazi Imana ndetse bubaha n’amategeko 10 y’Imana.

Uretse ibijyanye n’imyigire iri shuri kubera ubuyobozi bwaryo bwiza rifite ibikorwa byinshi bifasha n’abaturage bafite abanyeshuri baryigiramo .

Iri shuri rimaze kuba intangarugero mu Karere ndetse no ku rwego rw’Intara Y’iburasirazuba bubakira Abakirisitu babo batishoboye cyangwa uwagize ibyago bakamutabara bakamuha ubufasha.

Iri shuri riherereye mu mujyi wa Kayonza ku muhanda gato usa nuwerekeza mu Mutara bagira gahunda nyinshi nziza ariko iyo ukirigeramo ubona isuku ndetse n’abanyeshuri ubona bambaye neza bacyeye n’abarimu babo ubona bose bafite isuku.

Ababyeyi bafite abana biga muri iri shuri n’abakozi bose bashima umuyobozi w’iri shuri Bishop Mugisha Bob Charles kubera imbaraga ashyiramo kugirango ishuri ritere imbere ndetse ubu rikaba rimaze kujya ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka 4 gusa ritangiye.

Bishop Bob Mugisha uri hagati

Bamwe mu banyeshuri ba Victorious Academy bashimishije

Bishop Mugisha Bob Charles akaba amaze kugira amashami 4  y’ishuri Victorious Academy rimwe ariryo rya Kayonza irindi rikaba riri Video I Gahini irindi rikaba I Rwamagana na Rukara.

Abana iyo bakuze bigishwa ijambo ry’Imana bakura neza biga bagatsinda ndetse ntibashobora kujya mu biyobyabwenge n’ibisindisha cyangwa ingeso mbi aribyo ababyeyi bashimira Umuyobozi mukuru wa Victorious Bishop Mugisha kuba abana biga neza amasomo asanzwe bagatsinda ndetse akabigisha ijambo ry’Imana kugirango abana bahabwe Umusingi w’ubuzima bwabo.

Umuyobozi w’iri shuri arimo gukora ibishoboka byose kugirango ishuri ryaguke ndetse rigire n’amashuri makuru (Secondary School)ariko n’ibimaze kugerwaho akaba ashimira cyane byimazeyo ubuyobozi bw’Umudugudu iryo shuri rituyemo ndetse n’Akagari n’umurenge n’Akarere kubera imiyoborere myiza no kubaba hafi.

Ibikorwa by’ubuhinzi bya Victorious School

Ubworozi bw’inkoko

Ababyeyi mwesi mwifuza ko abana banyu biga neza bagatsinda mubajyane kuri Victorious Academy ndetse bigishwe ijambo ry’Imana bakure neza ndetse bafite umuco kandi abana hari abiga bararamo kandi bafashwe neza n’abandi bakiga bataha.

Igikorwa cyo gusezeranya abashakanye

Imwe muri Korali 7 zo muri Victorious Ministries

Babatiza mu mazi menshi kuri Muhazi

 

Iri shuri rifite ibikorwa byinshi byiza birimo imishinga y’ubuhinzi aho bigisha abana ibijyanye n’imihingire,bakagira gahunda zo guha abana b’Abakirisitu bahasengera igikoma iyo baje gusenga kuko basanze hari ababyeyi baba badafite ubushobozi bwo guha abana igikoma mu gitondo bityo umuyobozi ashyiraho iyo gahunda Abakirisitu bishimiye ndetse n’abana.

Mugisha Bob Charles azamurwa mu ntera ahabwa icyubahiro cya Bishop ari kumwe n’umugore we

Ikindi bagira gahunda nziza yitwa baheza aho bagenda bubakira abakirisitu batishoboye rwose bakaba bashima cyane uyu muyobozi bakaba bamusabira imigisha ku Mana kandi bamwifuriza gutera imbere.

Inzu bubakiye utishoboye muri gahunda yabo nziza yitwa Baheza

Ibikorwa bagira biteza imbere Abagore

Bishop Mugisha Bob aherutse kuzamurwa mu ntera ahabwa icyubahiro cyo kwitwa Bishop akaba yaragize ati “Imana irimo gukora ibitangaza kuko ishuri ryacu ririmo gukora neza ndetse n’urusengero rurimo gutera imbere ubu dufite Abapasiteri 7 ariko byose nkaba nshimira umugore wanjye kuko iyo turafatanya umunsi ku wundi aribyo bitugejeje kuri ibi byose nka shimira cyane abarimu abakozi bose ndetse n’ababyeyi bazana abana babo Imana ibahe umugisha”.

Gatera Stanley

 

665 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.