umu amakuru-      Umuherwe Kirumira yaguze imodoka ya Miliyoni 700 ifite camera ishobora kukwereka uyitwaye icyo akora aho yaba ari hose | Umusingi

kiru7-650x440      Umuherwe Kirumira yaguze imodoka ya Miliyoni 700 ifite camera ishobora kukwereka uyitwaye icyo akora aho yaba ari hose

Please enter banners and links.

kiru7-650x440

 

 

 

Mu gihugu cya Uganda umuherwe witwa Godfrey Kirumira yaguze imodoka ihenze cyane mu gihugu cya Uganda iba iya 2 ,ubu zibaye imodoka 2 gusa zihenze muri Uganda yose .
Iya mbere yari yaraguzwe n’umugabo ukomoka mu gihugu cy’uBuhinde w’umuherwe uba Kampala witwa Sudhir Ruparelia kuko aba baherwe bombi imodoka zabo zigura amafaranga amwe n’ubwo umwe yatanze undi kuyigura.Iyi modoka yo mubwoko bwa Lexus LX” 2016.
Kirumira avuga ko imodoka ye abantu ntibarayimenya bamwe baba babona idahenze ariko n’imodoka nshya yakozwe uyu mwaka wa 2016.
Avuga ko iyi modoka ifite camera yo mubwoko bwa GPS ishobora kukwereka icyo umushoferi uyitwaye akora washaka ukaba wayifunga ihagahagarara aho igeze ukoresheje iyo camera.
Ifite izindi camera zishobora ku kwereka buri kintu gituruka ku mpande ziyo modoka zose .

kiru8-650x431
Iyo moto cyangwa umunyozi agiye kwegera iyo modoka igenda amapine yayo araka uyitwaye agahita amenya ko moto cyangwa uwakagari agiye kuyigonga yaba aturutse inyuma cyangwa imbere no ku mpande zayo.
Izindi modoka iyo ziyegereye cyane indeberwamo zayo zo kuruhande bakunda kwita side mirror ziraka ukamenya ko iyo modoka ikwegereye ishobora kukugonga.
Ipine ry’iyi modoka rimwe gusa rigura Miliyoni 10 n’itara ryayo rigura Miliyoni 10 kandi iyo rimenetse ugura yose kuko ntabwo wemerewe kugura rimwe ryamenetse ahubwo uyagurira icya rimwe yose.

kiru1-703x422

kiru2-650x391

kiru3-650x430

kiru4-650x432

kiru6-650x430

kiru5-650x338
Iyo wicaye muri iyo modoka imbere yawe haba hari Televiziyo yo mubwoko bwa Flat ugenda wirebera amasheni atandukanye .
Iyi modoka nta mushoferi wapfa kuyitwara ari ubwa mbere kuko hari igitabo cyabugenewe cyayo ubanza gusoma kugirango umenye uko bayitwara .

Reba mu mafoto uko iyi modoka imeza na nyirayo Kirumira ayerekana .

Noella

3,109 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.