umu amakuru- Akarengane:Arashaka kujya kwiyahura muri Nyabarongo kubera akarengane yakorewe akabura umurenganura | Umusingi

Akarengane:Arashaka kujya kwiyahura muri Nyabarongo kubera akarengane yakorewe akabura umurenganura

Please enter banners and links.

Umuturage witwa Mukamazimpaka Victoire utuye mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Muyira ,Akagali ka Nyamure kuri iki cyumweru tariki 18 Kamena 2017 yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko icyo asigaje ari ukwiyahura muri Nyabarongo kuko abona yabuze umurenganura akaba agiye gusohorwa mu nzu yiyubakiye nyuma yo kugambanirwa n’uwitwa Ntirushwa Jean Marie Vianny ntiyubakirwe nk’abandi bagore bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo ashinja kumugambanira witwa Ntirushwa niwe wamutwariye isambu ye ndetse akaba agiye no kumukura mu nzu ,uretse isambu uyu mugore ashinja Ntirushwa kumukubita n’ihohotera rya kiremwa muntu.

Mukamazimpaka yagze ati “sinarinzi ko umuntu yahohotera undi muri iki gihugu akabura umurenganura kandi abantu bose ikibazo bakizi n’inzego zikakirengagiza ubu se maze iki kuri iyi isi uwakwiyahura muri Nyabarongo bikagira inzira”.

Mukamazimpaka Victoire uvuga ko habuze umurenganura akaba ashaka kwiyahura muri Nyabarongo

Isambu avuga ko Ntirushwa yamwambuye

Imwe mu myanzuro y’ukiko rwaburanishije urubanza rwa Mukamazimpaka na Ntirushwa

Bucyeye bw’umunsi abwira Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kwiyahura muri Nyabarogo yasabye nimero za Telephone z’Umuvunyi Mukuru maze avuga ko bivuganiye maze Umuvunyi mukuru akamubwira ko agiye kugikemura.Iki kibazo cya Mukamazimpaka na Ntirushwa Ikinyamakuru Umusingi cyagiye  aho ikibazo kivugwa maze kivugana na bamwe mu baturanyi ba Mukamazimpaka kuko burya abaturage baba bazi ukuri.
Umwe mu bavuganye n’ikinyamakuru Umusingi utarashatse ko amazina ye atangazwa umusaza uri mu myaka 78 yagize ati “ibya Ntirushwa n’ibirebire uwabivuga ntiyabirangiza cyeretse gusa uwangeza kwa Perezida Kagame nzi ko yakemura ibibazo bya Ntirushwa wigize indakoreka inaha abantu bose bakamutinya n’abayobozi bose bakamutinya kuko nta rwego na rumwe tutarageramo kurega Ntirushwa ariko byabaye ubusa ubwose abanyamakuru nimwe muzamushobora?”.

Iki kibazo twagerageje ku kibwira Meya w’Akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasmeko yagikurikirana akarenganura urengana hagati ya Mukamazimpaka na Ntirushwa ariko ntiyadusubije uretse kutubaza umwirondoro wa Mukamazimpaka aho atuye ariko kugeza ubu ntacyo arabikoraho.

Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje kubaza Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira kuri Telephone ye igendanwa ariko ntiyatwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje ntiyabusubiza.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije ushinjwa guhohotera Mukamazimpaka ariwe Nturushwa impamvu ahohotera umugore maze avuga ko ibyo abimenyereye iyo imyaka yeze ati “ubu ubwo yejeje imyaka arongeye?hanyuma se mwe abibabwira nka nde?ibyo birabareba se?murambaza nkande se muranshinzwe?”.

Umunyamakuru yamubwiye ko mbere y’uko amubaza yabanje kumwibwira uwo ariwe n’icyo akora hanyuma kumubaza ngo ushinzwe iki?umbaza nka nde wowe?ibyo nabyo byagaragzaga ko harimo ikibazo kuko iyo aza kuba yumva ari mukuri aba yaramubwiye ati reka ngusobanurire neza uko ikibazo giteye kuko byanze bikunze ikibazo kirahari bityo agasobanura kugirango abantu bamenye ukuri.

Ahubwo yatangiye gusa nutukana cyangwa atera ubwoba nkuko abaturage babivuze bati n’umubwira ko uri umunyamakuru aragutuka ,ubwo muri iyo mvugo ye mbi umunyamakuru yaramukupye kugirango atamutuka maze we ubwe arihamagarira ati urankupye se ngo ntagutuka nawe?umunyamakuru ati yego ,ati imvugo yawe iteye ubwoba rwose nawe ati sawa uramuke arakupa.

Inzego zari zikwiye gukurikirana icyo kibazo hakamenyekana uri mukuri kuko nicyo zishinzwe ariko yiyahuye wasanga aribwo batangiye gukurikirana kandi cyaravuzwe cyera kikirengagizwa.

Umwe mu batangabuhamya wadusabye kutavuga amazina ye ukiri umusore utinya ko Ntirushwa yazamugirira nabi yagize ati “kuki Mukamazimpaka bamutumye abatangabuhamya mu rukiko bakaduheza heza ntibatubaze ubwo urwo rubanza ntirwatanzwemo ruswa?mujye mutubariza kuko ubwo bamutumaga abatangabuhamya b’iki?”.

Gatera Stanley

4,851 total views, 1 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Abby June 20, 2017 at 8:38 pm

    Nareke kwiyahura bizakurikiranwa kandi bizakemuka kuko ibyo nisomeye hano binyeretse Ntirushwa uwo arise,ariko ukuri kwamenyekanye

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.