U Bwongereza: Imiborogo yatewe n’inkongi y’umuriro wahitanye 6, abandi 64 bari mu bitaro
— June 14, 2017
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2017 mu Bwongereza humvikanye imiborogo y’abantu barebaga umuturirwa wibasiwe n’inkongi yahitanye abantu 6 mu gihe abagera kuri 64 bamaze kugezwa kwa muganga nyuma yuko umuturirwa bari batuyemo wa Grenfell uherereye mu Burengereza mu mujyi wa Londres wari urimo gushya .
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza agaragaza ko abantu 6 bamaze kwitaba Imana ariko iyi mibare ishobora kwiyongera.
Abantu 20 bari muri koma mu gihe abagera kuri 64 bajyanwe mu bitaro bitanu biherereye mu Mujyi wa Londres.
Grenfell ni inyubako y’amagorofa 24 yubatswe mu 1974 ikaba yari ituwemo n’imiryango 120.




Bamwe mu bari bari hafi y’iyo gorofa bavuze ko babonaga abari muri iyo Gorofa bajugunya abana hasi babanyujije mu madirishya.
Nubwo icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ngo abari batuye muri iyo nyubako bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge ko iyo nzu ishobora kuzateza ikibazo bitewe n’uburyo amagorofa yo mu bihugu byateye imbere aba afite tekinoroji ,iyo hagize ikibazo kiyibaho bahita bakimenya mbere ariko iyi yo hakaba hashobora kuba harabaye uburangare.
Hari hashize igihe hari umuryango umwe wo gusohokeramo no kwinjiriramo kubera imirimo y’isanwa ry’umuhanda ufite aho uhurira n’iyi nyubako.
Inkongi yatangiriye mu ruhande rumwe igenda ikwira inyubako kugeza ubwo ifashe igorofa rya kabiri ndetse n’asigaye yose, itangira kugurumana.
Hari ababonye abantu bamanukira mu mashuka bayakoze nk’urwego kugira babashe gukiza amagara yabo, naho abandi bari bakirimo, polisi yababwiye kwipfuka ku munwa imyenda itose kugira ngo be kumira umwotsi bagahita bapfa.
Imodoka zisaga 40 zikoreshwa mu kuzimya zakoreshejwe ndetse abakozi 200 b’ishami rya polisi ryo kuzimya inkongi na za ambulance zikomeje ubutabazi.
Nubwo havugwa ko haba hapfuye abantu benshi nta rwego rwari rwatangaza imibare y’abamaze guhitanwa niyo nkongi gusa abagera kuri 64 bamaze kugezwa mu bitaro.
Hari ubwoba ko haba hari abantu benshi bahiriye muri iyo nyubako kuko nta wizeye neza ko bose babashije kuvamo.
Muri Nyakanga 2009, abantu batandatu bishwe n’inkongi abandi 20 barakomereka ubwo isanganya nk’iri ryabaga ku nyubako ya Lakanal House mu gace ka Camberwell mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Londres.
Bamwe baravuga ko bishoboka ko bamwe bahiriyemo bagashya bagahinduka ivu ku buryo ku menya umuyonga w’abantu bahiriyemo bitari bworohe.
Hari uwagize ati “icyuma kirashya kigahinduka umuyonga nkanswe umuntu?ariko bitewe n’uko bari bazi imiryango ituyemo bashobora kumenya abapfiriyemo”.
Ndayambaje F
2,756 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply