umu amakuru- U Bwongereza: Imiborogo yatewe n’inkongi y’umuriro wahitanye 6, abandi 64 bari mu bitaro | Umusingi

U Bwongereza: Imiborogo yatewe n’inkongi y’umuriro wahitanye 6, abandi 64 bari mu bitaro

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatatu  tariki 14 Kamena 2017 mu Bwongereza humvikanye imiborogo y’abantu barebaga umuturirwa wibasiwe n’inkongi yahitanye abantu 6 mu gihe abagera kuri 64 bamaze kugezwa kwa muganga nyuma yuko umuturirwa bari batuyemo wa Grenfell uherereye mu Burengereza mu mujyi wa Londres wari urimo gushya .

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bwongereza agaragaza ko abantu 6 bamaze kwitaba Imana ariko iyi mibare ishobora kwiyongera.

Abantu 20 bari muri koma mu gihe abagera kuri 64 bajyanwe mu bitaro bitanu biherereye mu Mujyi wa Londres.

Grenfell ni inyubako y’amagorofa 24 yubatswe mu 1974 ikaba yari ituwemo n’imiryango 120.

Bamwe mu bari bari hafi y’iyo gorofa bavuze ko babonaga abari muri iyo Gorofa bajugunya abana hasi babanyujije mu madirishya.

Nubwo icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ngo abari batuye muri iyo nyubako bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge ko iyo nzu ishobora kuzateza ikibazo bitewe n’uburyo amagorofa yo mu bihugu byateye imbere aba afite tekinoroji ,iyo hagize ikibazo kiyibaho bahita bakimenya mbere ariko iyi yo hakaba hashobora kuba harabaye uburangare.

Hari hashize igihe hari umuryango umwe wo gusohokeramo no kwinjiriramo kubera imirimo y’isanwa ry’umuhanda ufite aho uhurira n’iyi nyubako.

Inkongi yatangiriye mu ruhande rumwe igenda ikwira inyubako kugeza ubwo ifashe igorofa rya kabiri ndetse n’asigaye yose, itangira kugurumana.

Hari ababonye abantu bamanukira mu mashuka bayakoze nk’urwego kugira babashe gukiza amagara yabo, naho abandi bari bakirimo, polisi yababwiye kwipfuka ku munwa imyenda itose kugira ngo be kumira umwotsi bagahita bapfa.

Imodoka zisaga 40 zikoreshwa mu kuzimya zakoreshejwe ndetse abakozi 200 b’ishami rya polisi ryo kuzimya inkongi na za ambulance zikomeje ubutabazi.

Nubwo havugwa ko haba hapfuye abantu benshi nta rwego rwari rwatangaza imibare y’abamaze guhitanwa niyo nkongi gusa abagera kuri 64 bamaze kugezwa mu bitaro.

Hari ubwoba ko haba hari abantu benshi bahiriye muri iyo nyubako kuko nta wizeye neza ko bose babashije kuvamo.

Muri Nyakanga 2009, abantu batandatu bishwe n’inkongi abandi 20 barakomereka ubwo isanganya nk’iri ryabaga ku nyubako ya Lakanal House mu gace ka Camberwell mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Londres.

Bamwe baravuga ko bishoboka ko bamwe bahiriyemo bagashya bagahinduka ivu ku buryo ku menya umuyonga w’abantu bahiriyemo bitari bworohe.

Hari uwagize ati “icyuma kirashya kigahinduka umuyonga nkanswe umuntu?ariko bitewe n’uko bari bazi imiryango ituyemo bashobora kumenya abapfiriyemo”.

Ndayambaje F

 

 

 

2,628 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.