umu amakuru- Diamond na Zari basigaye barara mu nzu ya nyakwegendera Ivan Semwanga | Umusingi

Diamond na Zari basigaye barara mu nzu ya nyakwegendera Ivan Semwanga

Please enter banners and links.

Amakuru yazindutse avugwa uyu munsi aturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo ni uko ubu umuhanzi Diamond asigaye ararana n’umugore we Zari mu nzu ya nyakwigendera Ivan Semwanga.

Nta kwezi kurashira uwahoze ari umugabo wa Zari apfuye ariko icyatangaje abantu ni uburyo aka kanya hatarashira n’ukwezi apfuye uwahoze ari umugore we Zari azanye umugabo we bakararana mu nzu ya nyakwigendera Ivan Semwanga.

Bamwe batangiye kuvuga ko imico y’abantu bamwe na bamwe iyo umuntu apfuye biba birangiye nta byokuvuga ngo reka habanze hashire igihe nk’uko ahandi batinya ngo batabaseka.

Hari abatangiye kuvuga ko n’ubundi Zari urupfu rw’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga ntacyo byari bimubwiye dore ko no mu guherekeza umurambo mu rusengere ,umuryango wa Ivan Semwanga wavuze ko Zari yabaga yisekera akina n’abana be yabyaranye na nyakwigendera uko ari 3.

Nyuma yo gutandukana na Ivan Semwanga agashakana na Diamond nawe bamaze kubyarana abana 2 ku buryo abo babiri yababyeyi abakurikije vuba vuba kuko yatanguranwaga n’imyaka kuko ari hafi kujya muri Monopoze (Mono pause) ari hafi kugeza imyaka 50.

Nguwo Zari ari mu mazi aho ubona hazengurukijwe uruziga n’ukuboko k’uwo mugabo ubona iburyo wambaye ingofero naho ibumoso ni umuhanzi Diamond umugaabo wa Zari

Diamond na Zari mu bihe by’urukundo

Zari ugerageza kwisubiza buto

Ariko kubera amafaranga burya ntacyo adakora ubonye Zari uko asa n’uko ateye wagirango nibwo acyuzuza imyaka 30.

Hakaba hari andi makuru arimo kuvugwa hirya no hino ndetse n’amashusho y’undi mugabo bivugwa uryamana na Zari wari inshuti ya Ivan Semwanga ndetse bakaba barifotoye bari muri Pisine uwo mugabo arimo gukora ku kibuno cya Zari ndetse ayo mashusho akaba yarageze kuri Diamondi biramurakaza ariko bikavugwa ko ari umugore w’uwo mugabo watanze ayo mashusho (Vidio).

Uwo mugabo witwa Laurance abajijwe impamvu yakoraga ku kibuno cy’umugore w’abandi yavuze ko bagiye koga muri poisine kubera bari bamaze igihe mu rugendo bavuye gushyingura mushuti wabo Ivan bahitamo kujya muri Massage ndetse no kogo muri pisine bityo na Zari azana nabo niho umuntu yabafotoreye.

Noella

3,317 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.