umu amakuru- Frank Habineza yongeye gusurwa n’undi Ambasaderi ku bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika y’uRwanda | Umusingi

Frank Habineza yongeye gusurwa n’undi Ambasaderi ku bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika y’uRwanda

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kamena 2017 Dr.Frank Habineza uzahagararira Ishyaka rya Green Party mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa munani tariki 4 ,uyu munsi akaba yasuwe na Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda witwa Ms.Frederique Maria De Man ku bijyanye n’amatora.

Uyu Ambasaderi akaba ari uwa kabiri usuye Dr.Frank Habineza ku bijyanye n’amatora y’uzayobora u Rwanda.

Dr.Frank Habineza akaba yatangaje ko yishimiye uruzinduka rwa Ambasaderi w’Ubuholandi wamusuye iwe mu rugo bakaganira ku bijyanye n’amatora.

Nguwo Dr.Frank Habineza ari kumwe na Ambasaderi w’Ubuholandi Ms.Frederique Maria De Man

Dr.Frank Habineza umunsi w’ejo Kuwa 12 Kamena 2017 nibwo yatanze kandidatire ye muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imwemerera kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ateganijwe mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Abantu batandukanye batangiye kwibaza impamvu Dr.Frank Habineza asurwa cyane n’Abambasaderi batandukanye ariko impamvu ni uko ubu bivugwa ko ariwe amahanga ahanze amaso ko ashobora gutsinda amatora y’umukuru w;igihugu.

Kimwe n’abandi bantu batangiye kwemeza ko Dr.Frank Habineza amaze kugira abantu benshi ndetse ko amaze kumenywa cyane ku buryo itangazamakuru rimaze kumukorera izina ndetse no ku munsi w’ejo ajya gutanga kandidatire ye abanyamakuru bari benshi cyane ku buryo bavuga ko nta wundi uzagira abanyamakuru benshi kuriya.

Gatera Stanley

 

2,334 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.